Abahanzikazi ba ‘Gospel’ 11 bishyize hamwe bakoze igitaramo gikomeye, bahabwa agera kuri miliyoni 2- AMAFOTO

Ku nshuro ya 2 abagore n’abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze igitaramo gikomeye kigamije gukangurira abahanzikazi bo muri ‘Gospel’ kwitinyuka ndetse n’umugore muri rusange kumva ko na we afite ubushobozi bwo kuzamura impano ye no kwiteza imbere.

Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 05 Werurwe 2017, kibera mu nyubako ya ‘Ubumwe Grande Hotel’ iherereye mu Mujyi rwagati. Kwinjira byari 10.000 FRW ndetse na 5.000 FRW.

Ni igitaramo cya 2 bakoze bari hamwe nk’itsinda kuko icya mbere bagikoze ku itariki 14 Ukuboza 2016 ari nabwo hari habaye igikorwa cyo gutangiza ihuriro ry’aba bahanzikazi bise ‘All In One Gospel Ladies’. Muri icyo gitaramo ninabwo hamuritswe ‘DVD’ iriho indirimbo zabo uko ari 11, ku ikubitiro ihita igurwa asaga miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

‘All In One Gospel Ladies’ igizwe na Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo, Assumpta uzwi ndirimbo ‘Satura ijuru’, Alice Tonny, Giselle Phanny, Karen, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Gabi Kamanzi ndetse na Tonzi ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota mike nibwo iki gitaramo cyatangiye, habanza kuririmba itsinda ryitwa ‘Queens of Glory ’ rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye.

Ku isaha ya saa moya z’ijoro nibwo itsinda rya ‘All In One Gospel Ladies’ ryinjiye ahabereye iki gitaramo ndetse bahita batangira kuririmba mu gihe kigera ku isaha n’igice badahagaze n’umunota umwe. Baririmbye indirimbo bafatanyije ndetse buri umwe akajya aririmba indirimbo imwe imwe ku giti cye. Abari bitabiriye iki gitaramo baranzwe no kuticara , cyane cyane ubwo haririmbwaga indirimbo ‘Nka Sogongera, menya ko Yesu agira neza’,’Araje abigenze neza’ yatewe na Pastor Jackie, ‘Satura ijuru’,’Sijya muvako’ ya Tonzi n’izindi.

Bashimiye ababafashije gutegura iki gitaramo, nabo bahabwa agera kuri miliyoni 2

Mu gihe igitaramo cyari kigeze hagati, abagize ‘All In One Gospel Ladies’ bamuritse DVD ikubiyeho indirimbo zabo z’amashusho. Ni DVD igiye iriho indirimbbo nshya ya buri muhanzi uretse Gaby Kamanzi utarabonetse ubwo bateguraga iki gikorwa kubera ibindi bikorwa yari arimo bijyanye n’ubuhanzi nkuko Tonzi yabitangarije Rwandamagazine.com.

Tonzi na Diana Kamugisha bafashe umwanya bashimira abafashishije bahereye kuwitwa Fabiola waturutse mu Bubiligi ukorana n’uruganda rwa Vrisco rucuruza ibitenge. Niwe wabambitse, buri wese amugenera igitenge.

Tonzi yagize ati “ Turashimira Fabiola watwambitse, …buri muntu yamuhaye igitenge, akorana n’uruganda rukomeye rwa Vrisco,…turamushimiye cyane kandi murabona ko tuberewe,…turi guhimbaza Imana twambaye Made in Rwanda…”

Uyu mudamu na we yavuze ko yakunze impano yabo n’umwete bashyira mu buhanzi bwabo bahimbaza Imana, abemerera kuzabashakira umuterankunga.

Ati “Narabakunze, nzakomeza kubafasha kandi nzashaka n’abandi baterankunga, wenda muzaze no kuturirimbira mu Bubiligi,…

Tonzi yakomeje ashimira umugabo wa Pastor Rose kuko ariwe wabandikiye indirimbo bahuriyeho ‘Woman of Honor’ ivuga ubushobozi bw’umugore.

Tonzi ati “…Ni indirimbo yanditswe n’umugabo wa Pastor Rose…yararebye aravuga ati ni wowe ukoropa ,uteka,… ni wowe ukora imirimo yose…urabona wakwivuga wowe? Aravuga ati mureke tubavuge…agendera ku byanditswe mu Migani..arayandika… arayiduha turayiririmba.”

Diana Kamugisha na we yakomeje avuga ko kuba bishyize hamwe aribyo bizabafasha kuba intumwa za Yesu kandi bakarushaho kuba urumuri ku bandi.

Yagize ati “ Iyo ukora uri umwe biragoye ko abantu babona ko uri intumwa ya Yesu ariko iyo dufatanyije gutya biduha imbaraga zo gukorera Kristo…ijwi rya Kristo niryo rizahora rivugira muri twe, …tuzaba umucyo.”

Tonzi yamwunganiye avuga ko uko bihuje bazakomeza kumurika nk’inyenyeri kandi ntanumwe uzabangamira mugenzi we, atanga urugero rw’ukuntu inyenyeri mu kirere buri imwe imurika ariko ntanimwe ibangamira indi.

Tonzi ati “ Inyenyeri yose iramurika ariko nta nyenyeri ibyiga indi, Imana iduhagurukije kugira ngo dufatanyirize hamwe kumurika…umuntu uzakubyiga uzamenye ko atari inyenyeri…Gukora concert wasangaga bigora umuntu ku giti cye ariko ubu ninkaho twakoze concert 10 mu munsi umwe…buri umwe yagiye azana indirimbo, ni DVD iriho ubudasa…

Yunzemo ati “ Iyi ni team Imana ishyizeho ngo ibihangano byacu bigire aho bibarizwa, mugire aho mubigurira bya original, hanyuma namwe mugire uruhare mu guteza imbere umurimo w’Imana. Turashimira Imana yadushoboje twese, gukora ni ukwacu ariko gusohoza ni ukw’Imana.Turashima Imana kuba abagore n’abakobwa babasha gushyigikirana…

Hakurikiyeho umwanya w’abashaka kubatera inkunga maze Aimable Twahirwa abimburira abandi DVD ubusanzwe igura 10.000 FRW ahita ayigura amadorali 50,abandi nabo bagenda batanga kugeza ubwo habonetse asanga miliyoni n’igice. Depute Bamporiki na we yatanze amafaranga ariko atifuje ko atangazwa.

Ukuriye Korali de Kigali na we yatanze inkunga y’amafaranga atatangaje umubare wayo anemerera ‘All In One Gospel Ladies’ ko bazafabafasha ibijyanye na ‘technic’ y’imiririmbire igihe baba babiyambaje. Undi muntu umwe yageneye ‘All In One Gospel Ladies’ piano ifite agaciro k’amadorali 1000 (asaga 830.000 FRW). Uteranyije amafaranga yose ‘All In One Gospel Ladies’ yakuye mu imurikwa rya DVD yabo ya 2 asaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo atatangajwe umubare, mu gihe iya mbere bari bakuyemo agera kuri miliyoni n’igice.

MU MAFOTO UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

Queens of Glory bafunguye igitaramo mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana

Aneth Karenzi (ubanza iburyo), ukuriye gahunda ya ’Made in Rwanda’ na we yari yitabiriye iki gitaramo

Depite Bamporiki(ubanza i bumoso mu bicaye) n’umugore we nabo bitabiriye iki gitaramo

Knowless n’umugabo we Clement bari muri iki gitaramo

Uku niko binjiye ahabereye igitaramo

Dr Bishop Masengo uyobora Foursquare Gospel church n’umugore we (ababanza i bumoso) nabo bari bahari

Dr Bishop Masengo

Umugore wa Dr Bishop Masengo

Bamaze isaha n’igice baririmba mbere y’uko bafata akaruhuko

Muzika yacurangwaga mu buryo bwa ’live’

Tonzi abyinira Imana

Phanny Wibabara

Aline Gahongayire na we ni umwe mu bagize All In One Gospel Ladies

Barahimbaza Imana bafatanyije na All In One Gospel Ladies

Uwafashwaga wese yabigaragazaga

N’abana ntibari babujijwe kuramya no guhimbaza Imana

Assoumpta aririmba ‘Satura ijuru’

Rachel Rwibasira , umwe mubari kuzamuka cyane abikesheje iri tsinda

Patient Bizimana na we yari mu gitaramo ariko akanyuzamo na we agafatanya n’aba bahanzikazi

Tonzi aririmba ’Sijjya muvako’

Uyu mwana aritegereza neza uko igitaramo kiri kugenda

Arafotora ngo asigarane muri telefone ye urwibutso rw’iki gitaramo cyamunyuze

Alain Numa(ubanza i bumoso ) mu bahagaze utajya uhwema gushyigikira abahanzi ba ’Gospel’ na we yari yitabiriye iki gitaramo

Kubona utari gufatanya nabo kuririmba no guhimbaza Imana byari ikizamini

Pastor Rose yageze ubwo akuramo inkweto ngo ahimbaze Imana ntakimutega

Pastor Jackie arashayaya abyinira Imana

Alice Big Tonny ahimbaza

Diana Kamugisha aririmba ati ’Ibintu byose ni biceceke..’

Umugabo wa Diana Kamugisha na we yari yaje gushyigikira umugore we

Tonzi wagize igitekerezo cyo gutangiza All In One Gospel Ladies

Cyari igitaramo bateguye neza....bageze aho bahindura imyambaro baza bambaye imyeru bose

Uyu we yabonye gufata amafoto bidahagije, ahitamo no gufata amashusho

Abagize All In One Gospel Ladies bateze amatwi Tonzi na Diana Kamugisha bashimiraga ababafashije

Christian Mwungura(uri hagati mu bahagaze), ukuriye Christian Film festival na we yafashijwe ahimbaza Imana

Queens of Glory nabo bahagurukaga bakabafasha

Fiona wambitse All In One Gospel Ladies ibitenge bari bambaye, bamushimiye mu ruhame

Wababereye umwanya mwiza wo guhimbaza Imana

Umuhanzikazi Mariya Yohana(ubanza mu bicaye) na we yari yaje gushyigikira aba bahanzikazi

Pastor Clarisse wari na MC w’iki gitaramo na we yanyuzagamo agahimbaza Imana

Mu mbaraga ze nke, yahimbazaga Imana yicaye ariko ubona afite ubushake

Byari ibyishimo gusa ku maso y’ababashije kwitabira iki gitaramo

Uyu mukobwa yavuze umuvugo usaba abantu kudatererana abaguye kuko aribo ahubwo baba bakwiriye kwegerwa aho kubaryanira inzara

Uyu mukobwa yishimiye guhura na Gahongayire imbonankubone, amusaba kumuhobera, amarangamutima aranga amuriza amarira y’ibyishimo

Twahirwa Aimable wavuze ko azi imvune z’abahanzi cyane, niwe wabimburiye abandi mu gutera inkunga iri tsinda

Abantu banyuranye babateye inkunga ngo bakomeze gukora umurimo w’Imana babinyujije mu ndirimbo, haboneka asaga miliyoni 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • GLOIRE BIZIMANA

    ubutumwa BGWAje Shakakumenya amakuruyomuricongo

    - 17/11/2017 - 09:36
Tanga Igitekerezo