Wari uziko Hitler yari afite abakobwa bari bashinzwe kubanza gusuzuma ibiryo bye ?

Kimwe mu bintu bitamenyekanye vuba kuri Adolf Hitler wayoboye Ubudage mbere no hagati mu ntambara ya Kabiri y’Isi, ni ibyerekeye itsinda ry’abakobwa 15 bari bashinzwe kubanza gufata ku mafunguro ya Hitler kugira ngo bimenyekane niba atarozwe. Hashize imyaka itandatu gusa inkuru y’aba bagore imenyekanye kuko yamenyekanye mu mwaka wa 2013.

Tekereza uramutse uzi ko isahani ikuri imbere iriho ibyo kurya byawe bya nyuma mu buzima. Ukaba utekereza ko ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita cyangwa irya nimugoroba rishobora kukwica nyamara nta yandi mahitamo ufite uretse kurirya.

Ku bagore bari bakiri bato ubwo Adolf Hitler yari Umutegetsi w’Ikirenga w’Ubudage, ibi byari bwo buzima bwabo bwa buri munsi: Aba bagombaga kubanza kurya ku mafunguro yabaga yateguriwe Adolph Hitler mu myaka ibiri n’igice yo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Hitler yasabaga aba bakobwa bari bakiri bato bari barabanje kugenzurwa ko ari Abadage ba nyabo, ko babanza bakabonja (bakumva) buri byo kurya byabaga byamuteguriwe kugira ngo bimenyekane ko nta mwanzi we uva mu bihugu byari bihanganye n’Ubudage mu Ntambara ya Kabiri y’isi (Allies) cyangwa se undi uwo ari we wese umwegereye washoboraga kuba yagerageje kumwambura ubuzima akoresheje uburozi. Nubwo ushobora kumva bisa n’ibiteye ubwoba, nyamara kuri aba bakobwa, byari iby’agaciro.

Hitler mu cyumba yakundaga guteguriramo urugamba....Aha ari kumwe na Mussolini

Inkuru itangaje y’aba bakobwa n’ibyo baciyemo muri ubu buzima yagiye
ahagaragara mu 2013 ubwo Margot Wolk wari ufite imyaka 95 icyo gihe yahishuriraga ikinyamakuru cyo mu Budage Del Spiegel iby’uwo murimo yakoze mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ubu buzima bw’aba bagore bwakinwemo umukino wiswe ‘Hitler’s Tasters’ yanditswe na Michelle Kholos Brooks aho yerekana uko byaba bimeze wiyemeje guhara amagara yawe uko utamira ikanya ku kanya.

Nubwo katari akazi gashimishije kuri aba bakobwa, nyamara ugereranije n’ubuzima abandi bantu babaho mu ntambara, aba basa n’abari mu bisubizo ku ruhande rumwe kuko mu mwaka wa 1944, igihe inzara yacaga ibintu mu Budage, aba bo babashaga kubona ibyo kurya gatatu ku munsi. Birumvikana ko ibi byo kurya byari iby’aba ‘vegetarians’ kuko bizwi ko Hitler atajyaga imbizi n’ikintu gifite aho gihuriye n’inyama.

Nkuko uyu mukecuru Wolk wari muri iri tsinda ry’abagore 15 abivuga, ifunguro rya Hitler ryabaga rigizwe n’imboga, umuceri, macaroni n’imbuto. Wolk avuga ko nubwo ibi biryo byabaga bitetse neza byo ku rwego ruhanitse, bitabaryoheraga.

Wolk avuga ko abatetsi babarizwaga mu mutwe w’ingabo z’Abanazi wa SS bateguraga aya mafunguro maze bakabanza kuyahaho aba bakobwa, bagategereza igihe cy’isaha yose ngo barebe ko babanza kugwa hasi cyangwa kumererwa nabi nk’abariye uburozi, ngo iyo babonaga ntacyo babaye ni bwo ibyo byo kurya babonaga kubishyira Hitler. Gusa nkuko Wolk abivuga, hagati y’ifunguro n’irindi, aba bakobwa nta kindi bakoraga uretse kwicara hasi bagategereza kureba niba batari bupfe.

Mu kiganiro yagiranye n’IKInyamakuru Del Spiegel mu 2013, Margot Wolk yavuze ko “bamwe mu bakobwa iyo babaga batangiye kurya kuri ibyo biryo bahitaga batangira gusuka amarira kubera ubwoba.

Ati " Ibyo biryo twagombaga kubirya byose tukabimara noneho tugategereza isaha kandi iteka twabaga dufite ubwoba ko tugiye kumererwa nabi. Nyuma y’isaha tukarira nk’imbwa kubera ibyishimo kuko twabaga noneho tumenye ko dusimbutse urw’uwo munsi.

Ikizwi kugeza ubu ni uko muri icyo gihe cyose [Imyaka ibiri n’igice] nta n’umwe muri aba bakobwa waba yarariye uburozi muri ibi biryo . Icyakora inkuru yabo ntiyamenyekanye ngo ibe yaranditsweho ndetse iyo itaza kuvugwa na Wolk, ntiyari kuzigera na rimwe imenyekana kuko bisa n’aho uyu Wolk ari we muri aba bakobwa kuri ubu bazwi nka ‘Hitler’s Tasters’ warokotse wenyine. Ubwo ingabo z’Abarusiya zegeraga ahari ibirindiro bya Hitler, umusirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant yafashe uyu mukobwa mu buryo bw’ibanga amushyira muri gariyamoshi ya Joseph Goebbel yerekezaga i Berlin aramuhungisha. Bitekerezwa ko abandi bakobwa bose bishwe barashwe n’ingabo z’Abasoviyeti.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo