Ubuzima bw’akataraboneka Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru abamo

Abantu benshi bakunda kwibaza ubuzima abakuru b’ibihugu na za Guverinoma babamo, uko buba bumeze n’ikigero buba buhenzeho. Kim Jong Un ni umwe mu bayobozi bibazwaho byinshi ku isi. Jong Un ni umwe mu bakuru b’ibihugu babaho ubuzima buhenze cyane kuburyo akoresha asaga miliyoni 600 z’amadorali y’amerika ku mwaka (510.000.000.000 FRW).

Huffington Post dukesha iyi nkuru itangaza ko Kim Jong Un ubwe ashobora kuba atunze miliyari 5 z’amadorali ya Amerika. Ku mwaka umwe akoreshamo asaga miliyoni 600 $. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bikorwa Kim akoreshamo ako kayabo.

Ibiribwa n’inzoga atumiza hanze

Bivugwa ko Kim Jong Un akunda gutumiza ibiribwa binyuranye bituruka hanze y’igihugu nk’inyama z’ingurube zo ku rwego rwo hejuru ziva muri Danemark , ibiribwa bikomoka muri Iran, mu Bushinwa ndetse n’inyama z’ibimasa zituruka mu Buyapani. Ni ibiribwa Huffington Post itangaza ko bibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali.

Nubwo inzoga zoroha kuzibona muri Koreya ya Ruguru ariko Kim Jong Un we akunda kunywa inzoga yatumije hanze y’igihugu cye. Mu gutumiza inzoga, Kim Jong Un akoresha asaga miliyoni 30 z’amadorali ya Amerika (25.500.000.000 FRW). Inzoga Kim akunda cyane ni whisky na cognac ariko atari iyo ari yose kuko akunda izihenze cyane nka cognac Hennessy. Amacupa y’inzoga zo ku rwego rwa mbere za cognac Hennessy ashobora kugeza kuri 2145 y’amadorali ya Amerika.

Gusurwa n’ibyamamare

Kim Jong Un ni umwe mu bantu bakunda cyane umukino wa Basketball ari nayo mpamvu afitanye umubano ukomeye na Dennis Rodman wahoze akina uwo mukino. Dennis Rodman ni umwe mu byamamare bikunda gusura cyane Koreya ya Ruguru. Iyo ibyamamare binyuranye bisuye Kim Jong Un abazimanira inzoga zihenze n’ibiryo aba yatumije hanze.

Ubwo Dennis Rodman yari avuye muri Koreya ya Ruguru gusura Kim Jong Un yatangaje ko ari umuntu nk’abandi kandi wizihirwa. Dennis Rodman yavuze ko abantu benshi bakunda kuvuga ibibi gusa kuri Koreya ya Ruguru ariko ngo we yahabonye ibyiza ndetse n’igihugu cyiza. Wabisoma mu nkuru y’ikinyamakuru 20 Minutes ‘Dennis Rodman raconte ses vacances en Corée du Nord avec Kim Jong-un’ yo ku wa 5 Ukwakira 2017.

Rodman yavuze ko ubwo yariyo basangiye inzoga yo mu bwoko bwa Vodka, bagakina umukino w’amafarashi ndetse bakanafatanya kuririmba ‘karaoké’.

Rodman ati " Iruhande rwe hahora abantu hagati ya 50 na 60. Ni abantu basanzwe. Baba banywa za cocktails baseka igihe cyose. Niba unyweye icupa rya tequila , iba igomba kuba ari tequila ya mbere. Buri kintu cyose wakenera, aba afite icyiza mu byiza. "

Kim n’inshuti ye y’akadasohoka Dennis Rodman

Afite ’centre’ y’umukino wa ski n’ibibuga by’umukino wa Golf bihenze

Kim Jong Un akunda cyane umukino wa Ski. Yubatse ikibuga cy’uwo mukino kiriho n’ibyumba , restaurant n’ibindi binyuranye gifite agaciro ka miliyoni 35 z’amadorali ya Amerika.

Kim Jong Un kandi ngo afite ibibuga byihariye akiniraho Golf. Yateye ikirenge mu cya se Kim Jong-Il na we wakundaga cyane uwo mukino. Buri kimwe cyubatswe hakoreshejwe miliyoni 3 z’amadorali ya Amerika. Imirimo yo kwita kuri buri kibuga itwara agera kuri 500.000 $.

Kim Jong Un kandi akunda imikino y’amafarashi cyane. Muri 2008 kwita ku mafarashi atunze byabarirwaga miliyoni 62$ ku mwaka.

Akunda amafarasi cyane

Afite ubwato bwihariye

Kim Jong Un atunze ubwato bwihariye kandi buhenze ‘yacht’. Dennis Rodman inshuti y’akadasohoka ya Kim Jong Un yatangaje ko ubwo bwato bureshya na metero 60 bukaba bufite agaciro ka miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika.

Yubatse Salle ya sinema ye yihariye

Kim Jong Un akunda kureba filime cyane kuburyo yubakishije icyumba cyihariye azireberamo gishobora kujyamo abantu 1000.

Nubwo bitemewe kuzana muri Koreya ya Ruguru filime zivuye hanze yayo, Kim Jong Un we afite DVD za Filime zibarirwa kuri 20.000. Huffington Post itangaza ko akunda cyane amafilime ya kera yakinywe n’abanyamerika nka Rambo , Godzilla, Friday the 13th n’izindi zinyuranye.

Akunda guha impano zihenze abayobozi bakuru b’igihugu

Kim Jong Un azwiho guha impano zihenze umugore we Ri Sol-jun bashyingiranywe muri 2009. Si umugore we gusa kuko Kim Jong Un azwiho no kugira ubuntu iyo bigeze ku bayobozi bakuru bafatanya kuyobora igihugu. Muri 2010, yahaye abayobozi bakuru 160 buri umwe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz n’izindi mpano zamutwaye miliyoni 11.7 z’amadorali ya Amerika.

Afite Mercedes-Benz yihariye

Mercedes-Benz nibwo bwoko bw’imodoka Kim Jong Un akunda. Kim afite imodoka yo mu bwoko bwa Benz S600 yongeyeho ibikorwa by’ubwirinzi byatumye ihita igira agaciro ka miliyoni 1.7 y’amadorali ya Amerika.

Afite ibibuga by’indege yihariye

Kim Jong Un kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu agira indege ye yihariye agendamo ’Private Jet’. Ibyo ariko ntibihagije kuko yasanze atagomba kugenda urugendo rurerure ajya kurira indege, ahubwo yubatse ibibuga by’indege hafi y’ahantu hose afite amazu kuburyo indege ye ariyo ihahagurukira ikaba ari nayo ihagwa yonyine.

Kim mu ndege ye bwite

Akunda Piano cyane

Ikinyamakuru The Time cyatangaje ko Kim Jong Un afite Piano zibarirwa muri 30. Buri imwe ifite agaciro ka 64.451 by’amadorali ya Amerika (54.783.350 FRW).

Yubakishije Pariki nyaburanga

Kim Jong Un yategetse ko hubakwa pariki nyaburanga muri Pyongyang ndetse na Pariki y’ibikoko byo mu mazi ya Munsu. Pariki ya Pyongyang nimara kuzura, abazi neza ibyayo bavuga ko izaba ari urukererezabagenzi. Kim Jong Un yayishoyemo agera kuri miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bugas

    Ubundi ubu nibwo buzima kbsa. Gusa agabanye amahane kuko ntacyo abuze

    - 2/01/2018 - 01:18
Tanga Igitekerezo