Uburyo Israel yashatse kwica Yasser Arafat kugeza nubwo yashatse kumwicira muri Stade

Inshuro nyinshi igihugu cya Israel cyateguye uburyo bwo guhitana Yasser Arafat hakabura gato ngo bamuhitane ariko imigambi igapfuba kugeza apfuye muri 2004.

Yasser Arafat yabanje kuba umuyobozi w’ishyaka ryo kubohora Palestine , l’Organisation de libération de la Palestine (OLP), ndetse nyuma aza kuba umuyobozi wa Palestine.

Mbere y’uko atangira ibiganiro na Israel mu masezerano ya Oslo muri 1993, Arafat yari umwe mu bagabo bashakishwaga cyane n’inzego z’ubutasi za Israel. Arafat yakunze kurokoka ibitero byinshi binyuranye yabaga yagabweho na Leta ya Israel.

Ikinyamakuru New York Times cyashyize hanze imigambi Israel yakoresheje ngo ihitane Yasser Arafat . Muri iyo migambi harimo uw’uko bashatse kurasa indege z’abagenzi basanzwe Arafat yakundaga kugenderamo cyangwa se guturitsa igisasu muri Stade. Israel ntiyigeze ibasha kugera ku mugambi wayo kuko Yasser Arafat yapfuye tariki 11 Ugushyingo 2004 i Paris mu Bufaransa. Nyuma y’urupfu rwe, inzobere zitandukanye zaketse ko yaba yarazize uburozi bwa Polonium.

Byagaragaye ko ’Polonium 210’ ikoreshwa nk’uburozi hagamijwe kwikiza uwo udashaka kandi utamurashe cyangwa ngo umwice urundi rworoshye gutahura, ngo byatangije kuvugwa cyane mu mwaka w’2006 ubwo uwitwaga Alexander Litvinenko, wahoze ari intasi mu biro by’ubutasi by’Abarusiya yapfuye ari yo azize aguye mu Bwongereza.

Bashatse kumwicira i Athènes

Tariki 23 Ukwakira 1982 nyuma y’ibyumweru bike harangiye intambara ya Liban, bamwe mu bagize Mossad (umutwe w’ubutasi wa Israel )baketse ko Yasserk Arafat yaba yari i Athènes mu Bugereki. Abatasi 2 bari mu ishyaka rya OLP batangarije Mossad ko bukeye bwaho Arafat yari gufata indege yihariye agana Mu mujyi wa Caire mu Misiri. Ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo umwe mu batasi ba Mossad yemeje neza ko ari Yasser Arafat uri mu Bugereki.

Icyo gihe ariko ngo uwari umukuru w’isirikare cyo mu kirere, David Ivry yagize ugushidikanya.

Yagize ati " Sinumva impamvu Arafat ashaka kujya mu Mujyi wa Caire. Dukurikije amakuru dufite ntakintu agomba kujya kuhakora. Ariko se aramutse ashaka koko kujyayo kuki yakoresha uburyo budakwiriye umuntu nkawe (yagombaga kugenda mu kadege gato ko mu bwoko bwa A DHC-5 Buffalo). Nasabye Mossad ko yakongera ikareba neza niba ariwe."

Icyo gihe Mossad yongeye kwemeza ko ari Yasser Arafat ariko nanone umukuru w’igisirikare cyo mu kirere akomeza gushidikanya. Ku isaha ya saa kumi na mirongo itanu n’itanu (16h55), ubwo hari hashize iminota 25 hahagurutse indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F15 yari yiteguye kurasa iyo ndege byakekwaga ko irimo Arafat, Mossad yemeje ko Arafat ashobora kuba akiri mu Bugereki ahubwo indege ikaba yari irimo Fathi Arafat murumuna wa Yasser Arafat.

Fathi Arafat niwe wari waratangije ishami ry’umuryango utabara imbabare muri Palestine (Croix-Rouge palestinienne). Icyo gihe yari mu ndege ari kumwe n’abana 30 bo muri Palestine bari bamaze gukomerekera mu ntambara akaba yari abajyanye mu Misiri kubavurizayo.

Habuze gato ngo bamuhitane hamwe n’abantu bari buzuye muri Stade

Mbere gato yo gushaka kumwicira mu Bugereki, muri uwo mwaka Ariel Sharon wari Minisitiri w’ingabo yari yategetse igikorwa cyo guhitana Arafat cyari kwica imbaga y’abantu.

Igitekerezo cyari ugutega ‘Bombe’ muri Stade ya Beyrouth aho tariki 1 Mutarama 1982, ishyaka rya OLP ryagombaga kwizihiza isabukuru y’igikorwa cya mbere bakoze barwanya Israel. Nyuma y’umunota umwe haturitse ‘Bombe ya mbere’, hari guturitswa imodoka 3 zari kuba nazo zatezwemo ibisasu.

Ibisasu byari byamaze gutegwa muri Stade. Mu minota yanyuma , kubera igitutu cy’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Israel ndetse na Minisitiri wungirije w’ingabo, uwo mugambi wahagaritswe na Minisitiri w’intebe Menahem Begin. Umwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cya Israel yabwiye Menahem Begin ati " Ntabwo mwakwica abantu buzuye Stade, isi yose izahita itumerera nabi." Ayo ni amwe mu magambo yatumye Menahem Begin ahagarika uwo mugambi.

Inshuro 5 zitandukanye bashatse kumuhitana ari mu ndege z’abagenzi

Nyuma yo gushaka guhitana Arafat i Athènes bikanga, Ariel Sharon ntabwo yahagaritse umugambi we wo guhitana Yasser Arafat. Nyuma nibwo yatangiye umugambi wo kuzamuhitanira mu ndege irimo n’abagenzi.

Mu mpera za 1982, Mossad yamenye ko Yasser Arafat yakundaga kugendera mu ndege z’abagenzi basanzwe. New York Times itangaza ko Ariel Sharon yasabye ko indege bayiyobya ikajyanwa kure kuburyo abayishakisha byari kubasaba igihe kirekire bashakisha aho yaguye kandi bikabagora kumenya niba yakoze impanuka cyangwa se yarashwe ‘Missile’

Igisirikare cyo mu kirere cyari cyamaze kubona ahantu heza mu Nyanja ya Méditerranée bagombaga gukorera umugambi wabo. Hari kure y’ikirere cya Israel, ahatagera Radar ndetse hari n’intera ndende y’inyanja mu bujyakuzimu.

Ku itegeko rya Ariel Sharon, Yasser Arafat yakomeje gukurikiranwa umunsi ku wundi. Indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16 na F-15 zari zamaze gutegurwa kuzashyira mu bikorwa uwo mugambi. Mu byumweru 9 , izo ndege zagurukijwe inshuro 5 kugira ngo zijye kurasa indege yabaga irimo Arafat ariko ku munota wanyuma zikabuzwa kubikora.

Buri nshuro abasirikare bakuru ba Israel nibo bamaganaga icyo gikorwa, kikaburizwamo. Amos Gilboa wahoze ari umuyobozi wa Brigade mu gisirikare cya Israel ati " Nabwiye umukuru w’igisirikare ko Leta izagira ibibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga nibimenyekana uko byagenze, kubw’iyo mpamvu uwo mugambi ntiwigeze ubaho."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo