Intambara y’ubucuruzi: Amerika ‘yagabye igitero’ ku Bushinwa

Leta zunze ubumwe za Amerika zakubye inshuro zirenze ebyiri imisoro ku bicuruzwa by’agaciro ka miliyari $200 biva mu Bushinwa, byafashwe nk’igitero gikomeye mu ntambara y’ubucuruzi ibi bihangange ku isi birimo.

Kuwa kane, Perezida Donald Trump yari yatangaje ko u Bushinwa bwishe ibiganiro by’ubucuruzi bagiranaga ngo barangize ’iyi ntambara’.

BBC itangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 , Leta ya Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa iva ku 10 ku ijana (10%) iyigeza kuri 25%.

U Bushinwa bwavuze ko ’bubabajwe’ n’iki gikorwa ariko nabwo buza gufata ’ingamba zikwiriye zo kwihimura’.

Ibi bihugu bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi ku isi, mu minsi ishize byari hafi yo kumvikana uko birangiza ubushyamirane mu by’ubukungu bumaze amezi buriho.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa yasohoye itangazo rivuga ko yizeye ko ibihugu byombi bikomeza gukorana mu ’guhagarika iyi ntambara’.

Iyi misoro ya 25% itangwa n’abacuruzi cyangwa kompanyi zo muri Amerika zinjiza ibicuruzwa bivuye mu Bushinwa.

Umwaka ushize nibwo Amerika yari yazamuye iyi misoro iyigeza ku 10%. Byari nk’intangiriro y’iyi ntambara.

Ingaruka z’ibi ni izihe ?

Kuva mu mwaka ushize, iyi ntambara y’ibihangange yateye ihungabana mu bushabitsi n’abaguzi ku isi.

Nubwo Perezida Trump yagiye yoroshya ingaruka z’ibi ku bukungu bwa Amerika n’isi, abahanga bavuga ko bizagira ingaruka kuri kompanyi z’abanyamerika, binagere ku baguzi b’ibikorwa nazo.

Deborah Elms, umuyobozi mukuru wa Asian Trade Centre ati "Biraza kuba ikibazo gikomeye ku bukungu.

"Ni kompanyi zose zo muri Amerika zigiye guhura n’akaga ko kwishyura ariya 25%, kandi wibuke ko n’u Bushinwa bugiye kwihorera".

Kompanyi nyinshi zo muri Amerika zikora ibicuruzwa zifashishije ibikoresho bikorerwa mu Bushinwa. Kubera ibyo, igiciro k’ibi bicuruzwa kizazamuka nk’uko Madamu Elms abivuga.

American Chamber of Commerce ikorera mu Bushinwa yasohoye itangazo ko iri gukora ibishoboka ngo impande zombi zigere ku gisubizo kirambye.

Bruno Le Maire Minisitiri w’imari mu Bufaransa yatangarije CNews ko aya makimbirane mu bucuruzi ateye inkeke imirimo ku mugabane w’uburayi.

Perezida Donald Trump yakunze kugaragaza ko atishimiye ko u Bushinwa ari bwo bwungukira cyane mu gucuruzanya na Amerika

Amerika n’u Bushinwa barapfa iki ?

Perezida Donald Trump yakunze kugaragaza ko atishimiye ko u Bushinwa ari bwo bwungukira cyane mu gucuruzanya na Amerika.

Hari ababona ko ari politiki ya Amerika yo guhagarika umuvuduko w’ubukungu u Bushinwa buriho utuma bugenda bugira n’ijambo rikomeye mu isi.

Ikigega mpuzamahanga k’imari (IMF/FMI) cyatangaje ko ibi ari "ikibazo gikomeye ku bukungu bw’isi".

Mu itangazo rya IMF bagira bati "nk’uko twabivuze mbere, abantu bose bahombera muri aya makimbirane. Niyo mpamvu dusaba igisubizo kihuse".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo