HAARP yaba ariyo iteza imitingito ikaze,imiyaga n’ibiza bikomeye ku isi?

Umushinga wa HAARP uvugwaho kuba ari umwe mu bituma habaho imitingito ikomeye ku isi, imiyaga ndetse n’imyuzure. Nyuma yo kubisabwa na benshi turarebera hamwe inkomoko yawo, imiterere n’imikorere ndetse n’ibiwuvugwaho mu kuba ushobora guteza ibiza mu duce tw’isi tunyuranye.

Muri iki gihe isi irahindagurika uko bwije n’uko bukeye, ubushyuhe bwo mu nda y’isi buriyongera umusubirizo, izuba riri kongera ubushyuhe rigeza ku isi kuruta uko byahoze mbere,ibiza bitahozeho bikomeje kwisukiranya. Mu myaka 30 ishize imitingito yagiye yiyongera haba mu ngufu no mu bwisubire(Frequency). Muri iyi nkuru turarebera hamwe incamake ku mushinga wa HAARP uvugwaho byinshi harimo no guteza imyizure,imitingito,kuyobora intekerezo z’abantu,…

HAARP ,intwaro ihangayikishije isi

Inyota y’igisirikare yo kwiga ibigendanye n’ikirere ndetse n’isanzure yiyongereye kurushaho mu ntambara y’isi ya kabiri(World War II) ndetse na nyuma yaho kubera ko aribwo hari hatangiye ivumburwa n’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ndetse n’ibyo mu bwoko bwa Missiles. Imwe mu mishinga y’igisirikare cy’Amerika yigaga ibigedanye n’ikirere n’uburyo bakifashisha mu buvumbuzi bw’intwaro zigezweho ndetse n’itumanaho ryisumbuyeho harimo: Project Argus (1958), Project Starfish (1962), SPS: Solar Power Satellite Project (1968), Saturn V Rocket (1975), Orbit Maneuvering System (1981), Innovative Shuttle Experiments (1985), Mighty Oaks (1986), n’umushinga wa Desert Storm (1991).

HAARP(High Frequency Active Auroral Research Program) ni umushinga w’ubushakashatsi watangijwe muri 1992 n’igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(US. Air Force), igisirikare cyo mu mazi(US. Navy), Kaminuza ya Alaska n’ikigo cya DARPA (Defense Advanced Research Projects Agency). Uyu mushinga washyizweho hagamijwe gusobanukirwa, gukoresha no kugenzura ibibera mu kirere mu gice cya ionosphere bishobora kubangamira imikorere y’ibyuma by’itumanaho n’igenzura. Ionosphere ni igice cy’ikirere cy’isi cya 6 uturutse ku isi. Ibitabo bimwe by’ubumenyi bw’isi bivuga ko iki gice giherereye kuri kilometero 85(53 miles) uvuye ku isi, ikaba igeza ku butumburuke bwa kilometero 600, uretse ko hari n’ibindi usanga byandika ko ihera kuri km 50 uvuye ku isi ikaba igeza kuri km 1000. Ionosphere twayita nk’igice gikingira isi imirasire yica y’izuba (Radiations solaires mortelles/ cosmic radiation).

Ubu nibwo buryo ikoranabuhanga ryo kohereza Onde Radio kuri ionosphere rikoreshwamo

Ishingwa rya HAARP ryatwaye agera kuri miliyoni 290 z’Amadorali(217.500.000.000 RFW). HAARP yari igamije kwiga imiterere ya ionosphere. Igice cya ionosphere kibamo umwuka(gaz) witwa Plasma ufasha kugarura ondes radio/ radio beams (nta Kinyarwanda cy’iri jambo nabashije kubona) ku isi. Abantu bakunda gukurikirana iby’itumatumanaho ryo mu bwoko bwa Radio bazi akamaro ka ionosphere. Iki gice nicyo gituma habaho itumatumanaho rya radio yambukiranya inyanja ya Atlantica(des liaisons radio transatlantiques)hadakoreshejwe ibyogajuru bya Satellites.
Ikigo cya mbere cyubatswe ni igiherereye ahitwa Gakona muri Leta ya Alaska. Iki kigo nkuko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje mu nyandiko yacyo ‘Weatherwatch: Taming the aurora’ gifite iminara(Antennes) 180 ziri kuri hegitari 33. Iyi minara igiye ihuje niyo yohereza ingufu za Ondes radio kuri ionosphere, zahagera zikagaruka ku isi zifite ubushobozi bwo kwinjira mu kintu icyo aricyo cyose.

Iminara y’ikigo cyo muri Alaska

Nubwo HAARP yatangiye ivuga ko yiga kuri ionosphere, inzobere zabajijwe mu filime mbarankuru (Documentary) ’HAARP,Holes in heaven’ zemeje ko uyu mushinga ufite izindi nyungu za gisirikare ndetse na Politiki ariko ukaba unafite ubushobozi bwo gukoreshwa ibintu byinshi. Muri ibyo harimo:
 Kubasha gushwanyaguza ibisasu byo mu bwoko bwa Missile z’umwanzi zikiri mu kirere
 Gukora ingabo(bouclier) irinda ibisasu bya missile kuba byagwa ku butaka bwa Amerika.
 Kubasha kureba ibintu biri mu nda y’isi nka Peteroli no mu nyanja mu birometero byinshi by’ubujyakuzimu
 Kubuza itumatumanaho (interrompre toute forme de communication hertzienne)ku gace runaka bifuza
 Kubasha gutumatumanaho n’amato ari mu birometero byinshi by’ubujyakuzimu(Submarines/Sous marins).
 Kuba intwaro kuko ifasha kugenzura imihindagurikire y’ikirere.
Ku itariki 05 Gashyantare 1998 nibwo komite ishinzwe kwiga ku mutekano n’intwaro mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (Europena Union) yize kuri uyu mushinga wa HAARP. Icyo gihe aka kanama kari kasabye Amerika n’umuryango wa NATO kohereza intumwa zo gusobanura ibijyanye na HAARP ariko ntabigeze boherezwa.

Muri iyi nama, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi wagaragaje ko HAARP ari umushinga ushobora gukoreshwa mu buryo bunyuranye. Ku ruhande rwa gisirikare, bagaragaje ko HAARP ishobora kohereza ingufu zikubye inshuro miliyoni mu gace runaka (deliver millions of times more energy) kurusha ibindi bikoresho bisanzweho. Izi ngufu zishobora kandi koherezwa ku kintu runaka kigenda, bishobora no guhagarika missile(potential anti-missile system). Muri raporo y’iyi nama , hagaragazwa ko kandi koko HAARP ishobora gukoresha itumanaho ryayo ikabasha gutumanaho n’ubwato bwo mu bwoko bwa Submarine.
Uretse kubasha gutuma itumanaho ribasha kuba ryiza kurushaho, umuryango w’ubumwe by’ibihugu by’iburayi wemeje uwabasha kugira impinduka akora kuri ionosphere (manipulating the ionosphere) yabasha no guhagarika itumanaho ku isi mu gihe we irye ryaba riri gukora.

Nkuko twabibonye hejeuru, ionosphere niyo iturinda kugerwaho n’imirasire y’izuba yica. Indi ngaruka iyi nama yagaragaje ni uko umushinga wa HAARP utuma habamo ibitobore (holes/trous) kuri iki gice, ibintu bizagira ingaruka zikomeye ku isi. Ibi kandi byanagaragajwe muri filime mbarankuru ya ‘HAARP,Holes in heaven’. Muri iyi nama yigaga kuri HAARP, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi wagaragaje ko ingaruka za HAARP zigera cyane ku bidukikije, ndetse wemeza ko ari ikibazo gihangayikishije isi, bakibaza niba akamaro kayo karuta ingaruka iteza. Ikindi cyagaragajwe ni uko uyu mushinga utazwi n’abaturage(public) cyane cyane mu kumenya ingaruka zawo.

Umutingito wabaye muri Haiti muri 2010 ugahitana abasaga 200.000, uwari Perezida wa Venezuela Hugo Chavez yatangaje ko watewe na Amerika. Hugo Chavez (watabarutse tariki 05/03/2013) icyo gihe yatangaje ko Amerika yateje muri Haiti umutingito uri ku rugero rwa magnitude (urugero rupimirwaho umutingito)7.0 mu rwego rwo gusuzuma intwaro yayo y’ingufu zoherezwa mu kirere(HAARP). Kubwa Chavez yavugaga ko iyi ntwaro y’ikirere ishobora guteza impinduka mu bihe nk’imyuzure, imiyaga ndetse n’amapfa. Gukorera icyo Chavez yise isuzuma kuri Haiti, ngo Amerika yaba yarabikoze igamije kureba uko izarimbura igihugu cya Iran ikoresheje imitingito. Ibi ninabyo Foxnews yagarutseho mu nyandiko yahaye umutwe ugira uti ‘Hugo Chavez Mouthpiece Says U.S. Hit Haiti With ’Earthquake Weapon’ yo ku wa 21 Mutarama 2010. Urubuga rwa Televiziyo ya Vive ari nayo Chavez yatangarijeho aya magambo, rukomeza rushinja HAARP kuba ariyo yaba yarateje umutingito wa Eureka wabaye muri California ndetse nundi wabaye mu Bushinwa muri 2008 ugahitana abantu basaga ibiihumbi 90.000.

Ni gute HAARP ishobora kuyobora intekerezo z’abantu?

Mu busanzwe ubwonko bw’umuntu bukorera ku bwisubire bwo hasi(Low frequency). Urugero, iyo turi gukora akazi tukitayeho cyane(Concentration) ubwonko buba buri gukora hagati y’inshuro 13 na 14 ku isegonda (cycles par seconde/Cycles per second), iyo turi gutekereza ku kintu runaka dutuje(meditation) ubwonko buba buri gukora inshuro 8 ku isegonda, iyo turyamye ni inshuro 4. Dr. Patrick Flanagan inzobere mu bumenyi bwa Electromagnetic asobanura ko HAARP ikoresheje ingufu zo ku bwisubire bwo hasi (low frequencies )ishobora kuyobora amarangamutima y’abantu bo mu gace runaka nko kugira ibyishimo ndetse n’ububabare bitewe n’ingufu z’amarangamutima baba bohereje muri ako gace bifashishije imashini(Computer) zibitsemo buri rugero rw’ingufu zijyanye n’amarangamutima runaka. Flanagan atangaza ko impamvu atinya HAARP ari uko azi icyo ishobora gukora.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2014 nibwo havuzwe ko ikigo cya HAARP cyari gufungwa mu kwezi kwa Kamena 2014. Ibi ikinyamakuru Techtimes cyabyanditse mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ’U.S. Air Force to shut down HAARP, putting all conspiracy theories to rest’. Ikinyamakuru cya RT kivuga kuri iyi nkuru cyo cyabyanditse mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ’Research center or weather weapon? US military is shutting down HAARP’. Gusa abakurikiranira hafi bavuga ko bidashoboka ko iki kigo kizigera gifungwa ko ahubwo Amerika izakomeza kugikoresha nk’intwaro yo mu bihe bizaza.

Umushinga wa HAARP uvugwaho byinshi kandi ufite byinshi ukoreshwa. Iyi ni incamake kuriwo nkuko twakunze kubisabwa n’abasomyi ba rwandamagazine.com ko twawuvugaho. Ibitekerezo cyangwa inyunganizi zawe kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira igitekerezo cyawe mu mwanya wabugenewe.
Inkuru nkizi tuzitegura tugendeye kubusabe bw’abasomyi. Niba na we ufite ingingo wumva twazandikaho mu nkuru zacu zitaha, ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo