CIA yatangaje uko inuma zanekeraga Amerika mu ntambara y’ubutita

Urwego rw’ubutasi bwo hanze rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, rwahishuye amakuru yari akibitswe nk’ibanga y’ukuntu iki gihugu cyifashishije inuma mu gukora ubutasi mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Inyandiko zikubiyemo uko izo numa zakoraga ubutasi zivuga ukuntu zahabwaga imyitozo yo gukora ibikorwa by’ubutasi mu gufotora ahantu hakomeye mu cyitwaga Ubumwe bw’Abasoviyete, urebye bukaba ari bwo Burusiya bwo muri iki gihe.

Izi nyandiko zinavuga ukuntu ibikona nabyo byifashishwaga mu kujugunya ku rubaraza rw’amadirishya ibyuma byo kumviriza.

Ndetse n’ukuntu amafi manini yo mu bwoko bwa ’dolphins’ yahabwaga imyitozo yo gukora ubutasi mu bice byo munsi y’amazi magari.

CIA yizeraga ko inyamaswa zishobora gukora ibikorwa by’"umwihariko" muri gahunda z’ubutasi z’uru rwego.

Amakuru anavuga ko Ubwongereza nabwo bwakoresheje inuma mu butasi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Amakuru y’ikoreshwa ry’inuma mu itumanaho amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi, ariko mu ntambara ya mbere y’isi ni bwo zatangiye kwifashishwa mu kwegeranya amakuru y’ubutasi.

Izi nyandiko nshya z’ubutasi zatangajwe zivuga ko nko mu myaka ya 1970, mu gikorwa cyahawe izina ry’ibanga rya ’Tacana’, inuma zashyizweho twa ’camera’ duto twikoresha tugafata amafoto.

Inuma zimaze igihe kirekire zikoreshwa mu gutanga ubutumwa mu gihe cy’intambara

Hagenderwaga ku kuba ngo inuma ubusanzwe ari inyoni yicisha bugufi kandi ifite ubushobozi budasanzwe.

Ishobora kujugunywa ahantu itigeze igera na rimwe ariko ikaza kongera gushobora kwisubiza iwayo nko muri kilometero zibarirwa mu bihumbi amagana.

Izo nyandiko zivuga ko izo nyoni zajyanwaga mu ibanga i Moscou, nuko CIA ikareba uburyo bwo kuzohereza aho zijya gutata.

Zikaba zagurutswa ziturukijwe mu ikoti umuntu yambaye yazihishemo cyangwa nko mu mwenge waciwe nko mu rukuta rw’ahantu imodoka iparitse.

Bivugwa ko hari nubwo inuma zagurutswaga zinyujijwe mu idirishya ryo ku ruhande ry’imodoka igendera ku muduvuduko wa kilometero 80 ku isaha.

Inuma yashoboraga koherezwa habura kilometero nke zaho igomba gutata, nyuma ikaza gusubira aho yohererejwe yatojwe kuzirikana ko ari ho iwabo.

Nonese mu by’ukuri izo numa zakoze ibikorwa bingana gute by’ubutasi kandi zajyanye ayahe makuru? Icyo cyo bisa nkaho kikiri ibanga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo