Byagenda gute Bombe H/Hydrogen bomb irashwe ku Mujyi wa Seoul ?

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku bukana n’imikorere y’igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Bombe H/ Hydrogen bomb ndetse n’itandukaniro ryayo na Bombe Atomique.

Bombe Atomique yarashwe ku Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani muri Kanama 1945 mu ntambara y’isi ya kabiri, yari ifite imbaraga za kilotons 15, ihitana abagera kuri 135.000.

Bombe H yo ifite ingufu zibarirwa ku nshuro 1000 uyigereranyije na Bombe Atomique ari nayo mpamvu kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwoba bw’uko Koreya ya Ruguru ishobora kukirasa ku butaka bwayo hanifashishijwe ‘satellites’ zayo ifite mu isanzure.

Si Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa zifite ubwoba kuko na Koreya y’Epfo ihana imbibi ba Koreya ya Ruguru ndetse bikaba birebana ay’ingwe kuva muri 1950, ifite ubwoba ko yayirasaho icyo gisasu kirimbuzi.

Abantu bagera kuri miliyoni 2 batuye umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul bahitanwa n’igisasu cya Bombe H igihe yaba irashwe kuri uyu Mujyi nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Telegraph mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘What would be the impact of a hydrogen bomb dropped on Seoul?’ yo ku itariki 5 Nzeli 2017.

Mu nkuru yayo, Telegraph ikomeza itangaza ko Bombe H iramutse irashwe i Seoul, ako kanya abantu 620.000 bahita bapfa , cyangwa bagapfa nyuma y’ibyumweru bitewe n’ingaruka z’icyo gisasu (exposure to radiation).

Inzobere mu by’ibisasu bya kirimbuzi muri Koreya y’Epfo zatangaje ko Bombe Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza ifite ingufu za Kilotons 50 nubwo hari izindi nzobere zemezaga ko cyari gifite Kilotons 100.

Izi nzobere zo muri Koreya y’Epfo zitangaza ko igisasu nkicyo kirashwe ku Mujyi wa Seoul cyahitana abantu miliyoni 2 ndetse kigatuma ibyuma byose by’ikoranabuhanga bihagarara gukora.

Lee Mi-sun, umwe mu nzobere muri South Korean Meteorological Administration asobanura ubukana bw’igisasu kirimbuzi Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza

Uyu Mujyi wose wakongoka urashweho Bombe H

Ikindi ni uko inzu zaba ziri kuri kilometero 1,6 uturutse aho icyo gisasu cyaba kirashwe, zakokonga zigashya ndetse n’ikindi kintu cyaba kiri kuri kilometero 11 cyagirwaho ingaruka zikomeye cyane.

Umuntu waba ari muri kilometero 3.2 yagira ubushye bwo ku rwego rwa 3(suffer third-degree burns) . Ubushye nkubu nta kinyabuzima cyaburokoka.

Umujyi wa Seoul ufite umuzenguruko wa Kilometero 3.2. Aha hose hashya hagakongoka ndetse umuriro ukagera kuri kilometero 17.7 mu byerekezo byose.

Inkuru bijyanye:

Ni bukana ki Bombe H igira ku buryo isi yose yakangaranyijwe n’iyo Koreya ya Ruguru yagerageje?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bizoza Samuel

    Muradushimisha Kbsa Muzatubwire Kuri M Triangle. Agace Ko Muri Russia Ngo Kaberamwo Amayobera Ndi Mu Kayanza

    - 8/09/2017 - 16:33
Tanga Igitekerezo