Abantu bajya muri ’Coma’ babona iki ?

Twese tuzi ko hari umunsi uzagera tugashyingurwa tugasiga abo dukunda n’ibyo twaruhiye byose maze tukigendera. Nyamara nubwo ibyo tubizi si kenshi twicara ngo tube twakwibaza kuby’icyo gihe tuzaba tugiye gupfa; ariko iyo twumvise ngo undi yapfuye tubitekerezaho ndetse tukongeraho no kwibaza by’amahushuka ibimutegereje nyuma yuko tumutabarije.

Hari benshi rero mu banditsi bagize amatsiko batangira gukora ubushakashatsi bushingiye ku biganiro n’ibibazo bagiye babaza abantu bagiye muri koma (coma) mu bihe bigiye bitandukanye kandi bamazeyo igihe kigiye gitandukanye. Intego nyamukuru bari bafite ni ukumenya ngo bigenda bite iyo umuntu apfuye? Muri abo banditsi twavugamo nka NILS O’JACOBSON wanditse igitabo “LA VIE APRES LA MORT”(1970), E. BERTHOLET wanditse “LA REINCARNATION”(1978) ndetse na Dr RAYMOND MOODY wanditse “LA VIE APRES LA VIE”(1975). Ibyo banditse bose ahanini bijya guhura uretse ko buri mwanditsi wese agerageza gusobanura ku buryo bwe akurikije ibyo yemera n’ibyo yifuza kugaragariza abandi.

Mu nkuru yacu rero turifashisha ibyavuye mu gitabo cya Dr RAYMOND MOODY twavuze hejuru, yakoze iperereza ku bantu 150 ariko aza guhitamo kongera gukora iperereza kuri 50 mu buryo bwimbitse ari nabwo yabonaga ubuhamya bw’ibanze bw’ibiba ku muntu umaze gupfa. Abo bantu bose bafite byinshi batandukaniyeho n’ibyo bahuje, bava mu mpande zitandukanye, bakora imirimo itandukanye ndetse bafite n’imyemerere n’imico itandukanye. Muri abo bamuhaye ubuhamya harimo abagiye bahembuka bamaze umwanya munini abaganga bemeje ko bapfuye byarangiye; abagiye bagarukira hafi y’urupfu mu mpanuka bagize yewe harimo n’abagejeje amasaha agera kuri 12 batakibarirwa mu bo ku isi. Nyamara icyamutangaje nuko bose ibyo bamubwiye babonye bisa kandi bafite byinshi bibatandukanya.

Biteye ubwoba ariko kandi birashimishije kubona dushobora kumenya kare ibidutegereje. Nubwo biteye ubwoba ariko reka tubagezeho incamake y’ibyavuye mw’iperereza rya Dr RAYMOND MOODY nk’uko yabyiyandikiye.

Bigenda bite iyo umuntu apfuye ?

Ntabwo abantu bose bagenda kimwe iyo urupfu ruje. Ibyo biterwa n’uko bapfuye, n’aho baguye, n’ikibishe, kandi bigaterwa n’uko upfuye ubwe yali asanzwe yimereye. Ibyo ari byo byose, uko bagiye kwose, igitangaza ni iyo umuntu ateze amatwi abo bagiye “bagaruka” uko bavuga iby’”urugendo rwabo” n’ibyo babonye. Bose usanga imvugo ari imwe, ibimenyetso ari bimwe.

Nyuma yo kubatega amatwi DR MOODY yakoze igisa nk’umwanzuro atangaho urugero rw’umuntu wese ujyanywe n’urupfu uko amererwa, ibyo yumva n’ibyo abona muri icyo gihe.

Dore uko abivuga ahereye kuri za raporo z’iperereza yakoze:

“Umuntu arapfuye. Mu gihe nawe ubwe yumva rwose ko ubuzima bwe ku isi burangiye, yumva Muganga yemeje ko apfuye koko, byose birangiye. Kuva icyo gihe, upfuye atangira kumva ikintu cy’urusaku uru rumena amatwi, kimwe n’inzogera irangira cyane cyangwa ikintu kiduhira. Muri ako kanya akumva ikintu kimuhururanye yihuta cyane, akanyura mu kintu cy’UBUVUMO BUCUZE UMWIJIMA kandi kirekire. Noneho yagira atya akabona YASOHOTSE MU MUBIRI WE yari asanganywe ariko ntajye kure yawo. Uwo mubili we aba awureba hafi ye nk’uko rwose umuntu yitegereza ikintu icyo ari cyo cyose kimuri imbere.

Aho yibereye ahongaho ku buryo nawe atiyumvisha na buhoro, noneho AKITEGEREZA NEZA ibyo bacicikanamo byose bagerageza guhembura umubili we, akabona ari ibintu bimutangaje atiyumvisha. Iyo hashize akanya gato yumva asa n’umuntu ugaruye akenge, agatangira kumenyera iyo mibereho ye mishya itabuze kumutera ikintu cy’amatsiko avanze n’ubwoba. Yareba agasanga YAKOMEJE KUGIRA “UMUBILI” ariko noneho uteye ukwawo, ufite n’ubushobozi butandukanye cyane n’ubw’iyo ntumbi areba imbere ye, ari wo mubiri we wa mbere.

Kuvu ubwo agatangira kubona ibindi bintu bimutangaje: akabona abandi bantu baje bamusanganira basa n’abashaka nko kumufasha; akabona “roho” z’ababyeyi cyangwa abantu b’incuti ze bapfuye mbere ye. Noneho hakaza ikintu nakwita “ROHO”,ikintu rwose utamenya kamere yacyo uko iteye, gifite ubwuzu buvanze n’urugwiro kandi cyuzuye urukundo rwinshi rugaragara. Reka tucyite “Ikinyarumuli” cyangwa “urumuli” gusa, cyangwa “NYAMWEZI”.

“Nyamwezi” iyo rero icyo ihingukana cya mbere ni ikibazo iha umaze gupfa. Ntibaza ngo wumve ivuga amagambo, ahubwo uwapfuye asa n’usoma ikibazo mu bitekerezo byayo, akumva igisubizo agomba gutanga ari ugukora ibarura ry’ibyo yakoze mu buzima arangije kw’isi. “Nyamwezi” ikabimufashamo imwereka mu kanya k’ubusabusa ikintu gisa na SINEMA GIKUBIYEMO IMIBEREHO YE YOSE ku isi uko yakabaye.

Nyuma y’ibyo, uwapfuye noneho akabona ageze ahantu hameze nk’ahali BARIYELI, ikintu cy’umupaka gisa n’igishushanya UMUPAKA NTARENGWA utandukanya ubuzima bwo ku isi n’ubwo “hirya-iyo”. Iyo ageze aho niho yumva ko agomba gusubira inyuma, ko igihe cye cyo gupfa burundu kitaragera. Nyamara bigera aho amaze kwimenyerera iby’iyongiyo ku buryo yumva adashaka kugaruka ku isi, akagira ikintu gikomeye cyo gushidikanya yanga. Aba yamazwe n’ibyishimo bitagira uko bingana, yuzuye ikintu cy’urukundo n’umunezero. Nyamara n’ubwo ku bwe yumva ibyo byose atabihara, agira atya akumva yagarutse muri wa mubiri we wa mbere, ubwo akaba arahembutse.

Dr Moody asoza anagira n’icyo atubwira kuri abo bantu ati:
Sinakubwira uko yigorerwa nyuma y’aho, iyo amaze gukira akageza kwiganira abandi ibyo yabonye muri icyo gihe! Icya mbere kimugora bikabije ni uko mu mvugo isanzwe y’abantu atabona amagambo asobanura ku buryo bwuzuye ibyo yabonye hirya y’iyi si. Ikindi nacyo kitoroshye ni uko iyo atangiye gusobanura abona ko abamwumva babihinduye ikintu gisa no guca umugani, bagakerensa ibyo ababwira, ibyo bigatuma ahitamo kwicecekera. Nyamara kuri we ibyo yabonye bicengera mu buzima bwe ku buryo atabyibagirwa, bigatuma cyane cyane ibitekerezo byose yari yaragize ku byerekeye urupfu bihinduka.

Rugaba Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo