Abagore bo muri Koreya ya ruguru ’bagirwa abacakara mu buraya’ mu Bushinwa

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu w’i London mu Bwongereza kivuga ko ibihumbi by’abagore n’abakobwa bo muri Koreya ya ruguru bacuruzwa nk’abacakara mu buraya mu Bushinwa.

Iki cyegeranyo cy’umuryango Korea Future Initiative kivuga ko batwarwa babishaka cyangwa batabishaka bagacuruzwa nk’indaya cyangwa bakagurwa n’abagabo bashaka kubagira abagore.

Iki cyegeranyo dukesha BBC cyongeraho ko aba bagore n’abakobwa bisanga nta mahitamo bafite kuko Ubushinwa buba bubahiga ngo bubacyure ku ngufu kandi bagera iwabo bakaba bakorerwa iyicarubozo.

Bivugwa ko ubucuruzi bwo mu Bushinwa bw’abagore bo muri Koreya ya ruguru buri mwaka bwungukira imitwe y’amabandi amafanga agera kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.

Yoon Hee-soon wanditse iki cyegeranyo, yavuze ko aba bagore "basambanywa ku mayuwani 30 [hafi 4000 Frw]", bakagurishwa no mu bice by’icyaro ngo babe abagore ku mayuwani ari hagati ya 1000 n’ibihumbi 50.

Ngo baracuruzwa kandi no ku bafata amashusho y’urukozasoni bagurisha kuri Internet ngo abantu batandukanye ku isi bayarebe.

Avuga ko aba bagore n’abakobwa bahura n’aka kaga akenshi baba bari hagati y’imyaka 12 na 29 y’amavuko. Iki cyegeranyo kivuga ko hari n’abo usanga bafite munsi y’iyi myaka.

Iki cyegeranyo kivuga ko bashukwa bakajyanwa cyangwa bagashimutwa bavanywe muri Koreya ya ruguru, bakajyanwa mu Bushinwa. Ngo bamwe bagurishwa inshuro zirenze imwe, bakamara igihe kinini ari abacakara mu buraya.

’Uwatugurishaga yankoreye ibintu bibi’

Bamwe bafungirwa mu nzu z’uburaya mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa ahaba abanyamahanga benshi bagiyeyo mu mirimo.

Abacuruzwa, barimo n’abana b’imyaka icyenda y’amavuko, bafatwa kandi amashusho y’ubusambanyi arimo n’ayo babahohotera, bagakubitwa bagasambanywa ku ngufu imbere ya za ’camera’.

Abantu benshi bakunda kwiyandikisha ngo barebe ayo mashusho bivugwa ko ari abo muri Koreya y’Epfo.

Umuryango Korea Future Initiative uvuga ko aya makuru wayakuye kuri bamwe mu bakoreweho ubu bucuruzi n’ubucakara bari mu Bushinwa n’abahungiye muri Koreya y’Epfo.

Amagambo y’umwe muri bo wahawe izina rya Madamu Pyon ukomoka mu mujyi wa Chongjin muri Koreya ya ruguru, asubirwamo muri iki cyegeranyo agira ati:

"Nagurishijwe muri hoteli hamwe na bagenzi banjye batandatu b’iwacu muri Koreya ya ruguru. Ntitwagaburirwaga bikwiriye, twafatwaga nabi cyane…Nyuma y’amezi umunani, kimwe cya kabiri cyacu barongeye baragurishwa. Uwatugurishaga yankoreye ibintu bibi".

Undi wiswe Madamu Kim avuga ko kompanyi z’abo muri Koreya y’epfo zikorera mu Bushinwa ziba zishaka "indaya" z’abo muri Koreya ya ruguru. Avuga ko umugabo wa mbere "babonanye" muri ibi ari uwo muri Koreya y’epfo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    abo bagore umuryango urenjyera icyiremwa cyamuntu ubarenjyere naho barababaje

    - 16/06/2019 - 22:25
Tanga Igitekerezo