Inkuru Zicukumbuye

Ubuzima bw’akataraboneka Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru abamo

Abantu benshi bakunda kwibaza ubuzima abakuru b’ibihugu na za Guverinoma babamo, uko buba bumeze n’ikigero buba buhenzeho. Kim Jong Un ni umwe mu bayobozi bibazwaho byinshi ku isi. Jong Un ni umwe mu bakuru b’ibihugu babaho ubuzima buhenze cyane kuburyo akoresha asaga miliyoni 600 z’amadorali y’amerika ku mwaka (510.000.000.000 FRW). Huffington...

Ni he hakomotse kuvuga ko iyo umunsi wo kuwa 5 uhuriranye na tariki 13 uba ari umunsi w’umwaku?

Uyu munsi turi tariki ya 13 Ukwakira 2017. Ushobora kuba wibajije impamvu dutangiye tuvuga itariki y’uyu munsi. Igisubizo nta kindi ni uko iyi tariki ya 13 yahuriranye n’umunsi wo kuwa Gatanu, ukaba ari umunsi benshi ku isi bavuga ko ari umunsi mubi w’umwaku (Black Friday mu cyongereza cyangwa se Vendredi Mechant mu Gifaransa). Iyi ni...

Mu mibare, ishusho y’uko Amerika n’Uburusiya bihagaze mu ngufu za gisirikare

Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakunze guhangana cyane mu magambo, bihigana ubutwari haba mu kogogoga ikirere, gutunga intwaro zihambaye, mu bukungu ndetse n’ibindi. Akarusho ko guhangana kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya kabaye mu gihe cy’intambara y’ubutita yamaze igihe kingana n’icy’akabiri cy’ikinyejana (1947 – 1991)....

Ikizamini gikorerwa umuntu wapfuye urupfu rutunguranye hasuzumwa icyamwishe, gikorwa gute?

Iyo umuntu apfuye urupfu rukemangwa, bivugwa ko ajyanywe gukorerwa ikizamni cya ‘Autopsie/ autopsy’ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye ava mu mubiri. Iki kizamini gikorwa gute?Ninde utanga uburenganzira ngo gikorwe?Gikorwa mu bihe byiciro?Gifite akahe kamaro?Ibi ni bindi wibaza nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru. Mu nyandiko ya...

Ni byo koko USA ifite umutaka uyirinda kuraswaho ibisasu kirimbuzi?

Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’ibigendanye na Bombe H /Hydrogen bomb, umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twabagezaho mu ncamake ibyerekeye umutaka bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite urinda ko hari igisasu kirimbuzi cyayiraswaho. Ubutumwa bwe bwagiraga buti " Muraho neza. Dukunda inkuru mutugezaho zitumara amatsiko ku bintu...

Byagenda gute Bombe H/Hydrogen bomb irashwe ku Mujyi wa Seoul ?

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku bukana n’imikorere y’igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Bombe H/ Hydrogen bomb ndetse n’itandukaniro ryayo na Bombe Atomique. Bombe Atomique yarashwe ku Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani muri Kanama 1945 mu ntambara y’isi ya kabiri, yari ifite imbaraga za kilotons 15, ihitana abagera kuri...

Ni bukana ki Bombe H igira ku buryo isi yose yakangaranyijwe n’iyo Koreya ya Ruguru yagerageje?

Koreya ya Ruguru yamaze kugerageza igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Bombe H (hydrogen bomb) gishobora gushyirwa kuri Missile yambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missile ,ICBM) bituma isi yose ikangarana ndetse yamagana iki gikorwa. Televiziyo y’igihugu cya Koreya ya Ruguru niyo yatangaje ko igihugu cyabo cyamaze gutunga...

Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo ziramutse zirwanye ni iyihe yatsinda intambara? (VIDEO)

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki 29 Kanama 2017, Koreya ya Ruguru irasiye Missile igaca mu kirere cy’Ubuyapani mbere y’uko igwa mu Nyanja , nyuma y’amasaha make Koreya y’Epfo nayo yahise igaragaza imbaraga zayo za gisirikare irasa ibisasu 8 byo mu bwoko bwa ‘Bombs’ hafi y’umupaka wayo na Koreya ya Ruguru. Ntibyagarukiye aho kuko...

Yifashishije igikapu agendana iteka, ni gute Perezida wa Amerika atanga itegeko ryo kurasa ibisasu kirimbuzi ?

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje guhangana mu magambo na Koreya ya Ruguru, bikaba biganisha ku gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe cya vuba kurusha uko byatekerezwaga, hari ubwoba ko buri gihugu gishobora gukoresha ibisasu bya kirimbuzi byarimbura imbaga. Igihugu cy’Uburusiya nicyo cya mbere cyagaragaje ko gitewe impungenge...

Mu mibare, ishusho y’uko Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze mu ngufu za gisirikare

Guhangana hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru bikomeje gufata indi ntera nyuma y’aho Kim Jong-un atangarije ko afite umugambi wo kurasa ubutaka bwa Amerika buri ku kirwa cya Guam. Uguhangana mu magambo hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru biri gutuma benshi mu nzobere bemeza ko biganisha ku ntambara y’isi ya 3. Muri iyi nkuru tugiye...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70