Tecno yashyize ku isoko telefone nshya zifite ikoranabuhanga rigezweho n’ubushobozi izindi zidasanganywe

Tecno Mobile Rwanda yamuritse telefoni nshya yise Camon X Pro n’iyigwa mu ntege Camon X, zifite ikoranabuhanga rigezweho n’ubushobozi bwo gufata amafoto butari busanzwe kuri telefoni z’uru ruganda.

Ni telefoni zashyizwe ku isoko mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 27 Mata 2018. Mukunzi Yannick ukinira Rayon Sports, umuhanzi Yvan Buravan, Ingabire Habiba wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 na Jay Rwanda wabaye rudasumbwa wa Africa (Mister Africa) 2017 ni bamwe mu bari muri uyu muhango wo kumurika izi telefone ku mugaragaro.

Camon X Pro ifite camera y’imbere ifite Megapixels 24, ububiko bwa Gigabytes 64, na Camera y’inyuma ifite Mega pixels 16.

Camon X yo ifite camera y’imbere ifite ubushobozi bwa Mega Pixels 20 n’iy’inyuma ya Megapixels 16, ububiko bwa 16 GB, zombi zigahurira ku kuba ari iza mbere zikoresha Android ya 8.1 zivuye kuri Android ya 7.0 yari imenyerewe, kandi zikoresha imirongo yose y’itumanaho guhera kuri 2G kugeza kuri 4G.

Umukozi wa Tecno Mobile Rwanda, Jules Irasubiza (Jalas) mu kiganiro na Rwandamagazine.com yavuze ko izi telephone zifite umwihariko wo gufotora amafoto acyeye (clear selfie).

Yagize ati " Camera y’imbere rero urasanga ari nini kurusha iy’inyuma, ikagira amafoto acyeye cyane. Iyi telephone niyo ya mbere ibayeho ifite ubushobozi buhambaye kuri camera y’imbere."

Akandi gashya ku kirahuri ni uko ushobora kuba wakoresha porogaramu ebyiri mu gihe kimwe, ukabireba neza bitakugoye. Urugero ushobora kuba ureba nka film unaganira n’abantu kuri WhatsApp, muri telefioni imwe. Izindi wasangaga wenda biza ari bito cyane.

Ikindi cya gatatu ni uko twari tumenyereye telefoni bafunguza urutoki, izi zo ni ukuzifunguza isura. Muri ubu bushobozi izi telefoni za Camon X na Camon X pro zazanye, umuntu azakomeza ajye azifunguza igikumwe, ariko habemo n’uburyo bwo kuyitunga mu isura yawe igafunguka (Face ID), ku buryo uretse wowe, n’ubwo yaba impanga yawe itabasha kwinjira muri telefoni yawe igihe utabishaka.

Abaguze izi telefoni ubwo zashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, boroherejwe mu buryo burimo kugabanyirizwa ibiciro banemererwa kwishyura mu byiciro bibiri.

Kuri Camon X iri kugura 158 000Frw hagendaga hagabanywaho 26 000 Frw kuri kimwe cya kabiri umuntu akishyura asigaye, naho kuri Camon X Pro igura 220 000 hakagabanywaho 44 000 Frw.

Kugeza ubu uruganda rwa Tecno rumaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, kuko imibare iheruka yerekanaga ko Tecno ifite 75% by’isoko rya telefoni mu Rwanda.

Uko hari hateguwe mu ishyirwa ku mugaragaro rya Camon X na Camon X pro

Iyo ugeze mu maduka ya Tecno ,uhasanga abagusobanurira byose byerekeye telefone zayo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    ndaje ngurire umu x wanjye kbs

    - 1/05/2018 - 09:12
  • ######

    UBU KAMON XAPOL ILAGULITE?

    - 17/04/2019 - 21:31
Tanga Igitekerezo