Saint Valentin :Konka yashyiriyeho ‘Promotion’ abashaka kugurira abakunzi babo impano

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya babo ku munsi wa Saint Valentin wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare, Konka Group yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa mu rwego rwo gufasha abakundana kugurira impano abakunzi babo.

Mbere y’uko umunsi w’abakundana nyirizina wizihizwa, Konka Group yashyiriyeho abakiriya bayo igabanya ry’ibiciro kuva kuri 10% kugera kuri 50% ku bicuruzwa byayo.

Mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite kg 8 na kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone za Smart Phones .

Hari kandi ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka .

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Ibikoresho byiza binyuranye ubisanga muri Konka

Frigo z’amoko yose uzisanga muri Konka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo