MONACO Cosmetics yazanye umuti uvura ibimeme

Ibimeme ni indwara ifata hagati y’amano cyangwa hagati y’intoki hagatemuka, ikaba ishobora kwandura, ariko iyo uvuwe neza irakira burundu. Ni imwe mu ndwara zizahaza uyirwaye kuko ibangama cyane.

Indwara y’ibimeme iterwa na microbe zitwa ’Champignon’ ziba zitunzwe no kurya uruhu rwomotse ku bimeme. Ni indwara ikunze gufata hagati y’amano cyangwa hagati y’intoki, ibimeme bikaba bishobora kuba karande ku muntu iyo bitavuwe neza.

Bimwe mu biranga indwara y’ibimeme:

1. Uruhu rwo hagati y’amano cyangwa y’intoki rutangira gufata ibara ry’umweru

2. Iyo ibimeme bimaze igihe bibabaza nk’ubushye

3. Iyo umuntu yihumurije aho biri haba hanuka

4. Rimwe na rimwe bizana uduheri duto tuba turetsemo amazi

Abakunze kwibasirwa n’iyo ndwara:

1. Abagabo

2. Abantu bagira ibyuya byinshi mu birenge no mu biganza

3. Abarwayi ba diabete

4. Abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

5. Ibimeme bishobora no kuba indwara yo mu muryango umuntu avukamo

6. Abakozi bakora akazi ko mu rugo

Monaco Cosmetics yamaze kuzana amavuta avura ibimeme n’izindi ndwara z’ibirenge

Monaco Cosmetics ni iduka kabuhariwe mu gucuruza amavuta meza n’ibirungo by’ubwiza. Uhasanga amavuta y’amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore , ibirungo by’ubwiza (Makeup/ maquillage) byihariye kandi bitangiza uruhu.

Kuri ubu bamaze kuzana amavuta yitwa ’Doal Foot Care Cream’. Avura ibimeme, avura abantu bishimagura nyuma yo gukuramo inkweto, akiza impumuro mbi mu birenge, n’ubundi burwayi bukunda gufata mu birenge.

Monaco Cosmetics iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Grand Pansion Plaza muri etage ya mbere. Grand Pansion Plaza iherereye imbere ya Simba Super Market imbere ya La Bonne addresse House.

Ukeneye ibindi bisobanura wahamagara kuri 0785207858 cyangwa kuri 0782756606 bakaguha ibisobanuro birambuye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Ni TWA Claire nkabantuye kimihurura Kigali mwamfasha mukansobanurira neza aho muherereye ahonabasanga

    Murakoze

    - 14/10/2018 - 19:49
Tanga Igitekerezo