Monaco Café yazanye Estella Damm idasembuye

Nyuma y’uko Monaco Café izanye mu Rwanda Estella Damm, inzoga ikomoka muri Espagne , kuri ubu bamaze no kuzanira abatanywa inzoga, Estella Damm idasembuye.

Estella Damm imaze kwamamara kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona.

Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne.

Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wa 1876. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi. Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’ikinyobwa cya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda. Muri Monaco café niho wasanga gusa Estella Damm.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uretse kuba wahasanga Estella Damm, muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Estella Damm ni nshya mu Rwanda...isangwa gusa muri Monaco Café

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo