Mattina Hotel yashyize igorora abafite ubukwe

Mattina Hotel ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera muri Kigali hakomeje kwishimirwa na benshi cyane cyane abakunda ahantu hari ibintu byihariye utasanga ahandi. Kuri ubu bashyizeho gahunda yohereza abafite ubukwe , bakabwakira ku giciro buri wese yibonamo.

Kuri ubu Mattina Hotel ikomeje kwakira ubukwe b’abantu bagera kuri 400 . Ubuyobozi bwa Mattina Hotel butangaza ko umwihariko wabo ari uko bashyiriyeho ababagana ‘Promotion’ bakagabanya ibiciro ugereranyije n’ibyari bisanzwe bikoreshwa.

Uretse kuba bafite ibiciro biri hasi ku bahakorera ubukwe, hari n’ibindi bongerwa harimo ko uhakoreye ubukwe agakoreshwa ibinyobwa n’ibiribwa bya Mattina, aho gukorera ubukwe ahahererwa ubuntu.Mattina Hotel kandi inafite ibyumba abageni bashobora guhita bakoreramo umuhango wo gutwikurura.

Mattina Hotel kandi inafite ’Salle’ yo gukoreramo inama yakira abantu bagera ku 100.

Mattina Hotel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Uretse serivisi zose zisanzwe za Hotel uhasanga, abagana Mattina Hotel bakomeje kwishimira ’Buffet’ yaho yihariye. Uretse ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa bateka, biba binatekanywe ubuhanga ku buryo ubiriye yumva neza ko biba biteguye neza nkibyatekewe mu rugo. Buffet yaho iboneka kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora ‘Reservation’, uhamagara numero yabo :0788351307.

Mattina Hotel ifite ahantu hagutse hakira abagera kuri 400 bitabiriye ubukwe

Inkuru bijyanye :

MU MAFOTO, Tambagira Mattina Hotel , ahantu hagezweho ho gusohokera muri Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo