Man U vs PSG: Abarebera muri Monaco Café bashyiriweho Promotion ya ‘Estrella Damm’

Ubwo haraba hatangiye imikino ya 1/8 cya UEFA Champions League , abantu barebera iyi mikino muri Monaco Café bashyiriweho ’Promotion ’ ku kinyobwa cya Estrella Damm, inzoga nshya mu Rwanda ikomoka muri Espagne .

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 nibwo hakinwa imikino ibanza ya 1/8 cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League. Umukino ukomeye cyane urahuza Manchester United yakira Paris Saint Germain. Ni umukino utangira ku isaha ya saa yine z’ijoro. Urabera rimwe n’uwa Roma yakira FC Porto. Ni imikino yose uri bubashe kurebera muri Monaco Café kandi kuri Ecrans zarutura utasanga ahandi muri Kigali.

Mu rwego rwo kurushaho guha ikaze abaharebera imikino itandukanye, ubuyobozi bwa Monaco Café bwamaze kugabanya igiciro ku kinyobwa cya Estrella Damm.

Estella Damm, inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.

Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe y’igihangange ku isi , FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka.

Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uretse kuba wahasanga Estrella Damm, muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Amakuru avugwa muri Manchester United na PSG mbere y’umukino

Manchester United irasa n’aho ifite abakinnyi bayo bose uretse Antonio Valencia na Matteo Darmian bafite imvune.

Paris Saint-Germain yo iraza kuba idafite myugariro w’iburyo Thomas Meunier, ba rutahizamu Edinson Cavani na Neymar mu gihe Marco Verratti ameze neza nyuma y’iminsi afite imvune.

Ni umukino wa mbere ugiye guhuza amakipe yombi mu marushanwa. Mu gihe inshuro ebyri iyi kipe yo mu Bufaransa yahuyemo n’amakipe yo mu Bwongereza, yabashije gukomeza.

AS Roma na FC Porto nawo urawurebera muri Monaco Café

Estrella Damm uyisanga gusa muri Muri Monaco Café

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Manuel

    Merci beaucoup

    - 12/02/2019 - 09:39
Tanga Igitekerezo