Konka Group yashyiriyeho abakiriya igabanya ry’ibiciro kugera kuri 50 %

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu minsi mikuru y’impera z’umwaka yegereje, Konka Group yashyiriyeho abakiriya bayo igabanya ry’ibiciro kugera no kuri 50 % kuri bimwe mu bicuruzwa byayo.

Iri gabanya riri gukorwa ku bikoresho byose bya Konka guhera ku 10 % kugeza kuri 50 % bitewe n’ubwiko bw’ibikoresho.

Mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite kg 8 na kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone z’ubwenge (Smart Phones).

Hari ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka .

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

Ibikoresho byiza binyuranye ubisanga muri Konka

Frigo z’amoko yose uzisanga muri Konka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Mutabazi pacifique

    Konka itanga guaranty yigihe kingana gute

    - 5/12/2017 - 15:52
  • Ngendahimana marcel

    Ni byiza kuduha ibikoresho byiza. None byashoboka ko mwakopa umuntu ibikoresho akishyura mu byiciro? I rusizi hari ishami muhafite?

    - 29/09/2018 - 17:58
  • Khaled camello

    Ndifuza kumenya ibichilo vya frigo,ilakenewe,asante

    - 4/11/2018 - 09:40
  • françois smets

    None se ko mushyiraho number phone yanyu umuntu yabahamagara ntimunitabe nuko nta ba clients mukeneye rero ubundi se mukorera hehe

    - 15/01/2019 - 18:35
  • françois smets

    None se ko mushyiraho number phone yanyu umuntu yabahamagara ntimunitabe nuko nta ba clients mukeneye rero ubundi se mukorera hehe

    - 15/01/2019 - 18:36
  • MPARIYIMANA THEONESTE

    Nishimira cyane ibikoresho bya KONKA. Gusa nagirango mbabaze niba bishoboka ko mutanga Credit. Simply, muri Electronic devices mugira ntekerezako habamo flat screens kandi zidahenze cyane. nagirango mbabaze flat screen yanzu ihendutse igura angahe? ese niba mutanga credit nazabagana kuayimpa kuri credit nkagenda nishyura macyeya?
    MUGIHE NKITEGEREJE IGISUBIZO CYANYU CYIZA MBAYE MBASHIMIYE.

    - 15/07/2019 - 16:57
Tanga Igitekerezo