Hateguwe igitaramo abana bazidagaduriramo bakanifotoza

Mu minsi mikuru usanga akenshi ibirori biba byiganje mu mujyi wa Kigali ari ibyagenewe abantu bakuru, ariko abana bagasigwa mu rugo bareba televiziyo cyangwa bakina n’abakozi.

Mu gihe habura iminsi mike ngo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igere, imyiteguro ni yose ariko n’abandi bazasohokera ndetse bakanasohokana ababo.

Kimwe mu birori bitari bimenyerewe mu Rwanda ni ikiswe “Kids Christmas Bonanza”, kizamara icyumweru cyose kuko kizatangira tariki 25 Ukuboza 2018 kikageza tariki ya 01 Mutarama 2019.

Gaju Teddy, uhagarariye kampuni yitw JOG Management, imwe mu zateguye iki gikorwa, yavuze ko cyateguwe mu buryo bwo gufasha abana kwidagadura muri iyi minsi mikuru mu gihe ababyeyi nabo baba bahugiye mu bindi.

Yagize ati “Dusanzwe dutegura ibikorwa n’ibirori bikorerwa abana, kuko buri wese afite icyo ashoboye. Hari uzi gukora ibisuguti na Cakes z’abana, hari uzi gutegura ibirori by’abana, hakaba n’undi uzobereye mu bicuruzwa abana bakunda. Noneho hakaza na Ikibondo Studio bafata amafoto meza muri Kigali.

Yakomeje agira ati " Urumva rero ko abana bazaba bafite amahitamo yo kwidagadura ku cyo bakunda, abana bakunda cakes bazibone, abakunda ibisuguti babibone, ababyeyi bashaka gufotoza abana babo nawo uzaba ari umwanya mwiza cyane cyane ko bagabanyije ibiciro."

Lysette Rubega, uhagarariye Ikibondo Studio izaba itanga serivisi zo gufotora ababyifuza, yavuze ko bagize iki gitekerezo nyuma y’uko bigaragariye ko abantu bagira ikibazo cyo gufotoza abana babo.

Ati " Tugitangira ibyo gufotora ababyeyi barabyishimiye ku buryo buri munsi tuba dufite byibura abantu batatu badusabye kubafotora. Gutegura iki gikorwa rero byari ukwegera ababyifuza ndetse no kubaha ubunani tubagabanyiriza ibiciro. Ikindi ni uko promotion yo gufotora izakomeza na nyuma y’Ubunani, aho ababyifuza badusanga aho dukorera hateganye n’inyubako ya MIC."

Ibi birori bizajya bigira umwihariko wa buri munsi mu minsi yose bizamara, hakazaba harimo imikino itandukanye, ibyo kurya n’ibyo kunywa ku buryo umwana atakwica n’inzara cyangwa irungu.

Mu rwego kandi rwo gufasha abana kwisanzura neza, iki gikorwa cyashyizwe muri Hoteli ya Marasa Umubano (yahoze yitwa Merdien) iherereye Kacyiru. Kwinjira ku mwana buri munsi ni amafaranga ibihumbi bitanu gusa (5.000Frw).

JOG Management na Ikibondo Studio bemeza ko ibirori nk’ibi bizajya biba kenshi mu rwego rwo guha abana imyidagaduro ibabereye kandi ibashyiramo indangagaciro za Kinyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo