Croatia vs England:Impamvu ukwiriye kuwurebera muri Monaco Café

Imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kugana ku musozo. Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 hateganyijwe umukino wa kimwe cya kabiri uhuza Croatia n’Ubwongereza. Ikomeza izakina n’Ubufaransa ku mukino wanyuma w’iki gikombe cy’isi gikomeje kubera mu Burusiya.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Café.

Kuri ubu Monaco Café iri kwereka abayigana iyi mikino kuri ’Ecrans/Screens’ za rutura ku buryo amashusho aba agaragara neza intera yose waba wicayemo.

Muri ’Ecrans/Screens’ Monaco Café iri kwerekeraho abakiriya imikino y’igikombe cy’isi harimo n’ifite Pouces 192 ( ni hafi metero 5 z’uburebure).

Umukino uhuza Croatia n’Ubwongereza uteganyijwe ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ yo yaraye ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda iy’u Bubiligi ’Les Diables Rouges’ igitego 1-0.

Indi mpamvu ukwiriye kurebera uyu mukino muri Monaco Cafe ni uko baraba bagabanyije ibiciro ku binyobwa.

Uretse imikino y’igikombe cy’isi, kuri ubu muri Monaco Café hakomeje Promotion ku bayigana cyane cyane abagura Pizza na Burger. Kuri ubu uragura Pizza cyangwa Burger ukongezwa Milkshake.

Uretse Burger cyangwa Pizza nziza usanga muri Monaco Café, unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera uyu mukino w’ishiraniro.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Monaco Cafe inasanzwe yerekana imipira ya Shampiyona zikomeye zose z’i Burayi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Monaco Café yerekena imikino y’igikombe cy’isi kuri Ecrans za rutura

Ibyo kurya no kunywa byihariye ubisanga muri Monaco café

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo