Bralirwa yamuritse inzoga nshya ’Primus Citron’ ifite uburyohe bwihariye – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 nibwo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa rwamuritse inzoga nshya yitwa ‘Primus Citron’ ifite umwihariko wo kumara inyota n’uburyohe bwihariye.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’uru ruganda mu Mujyi wa Kigali giherereye ahazwi ku izina rya Ziniya mu Karere ka Kicukiro.

Peter Karadjov ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa yatangaje ko Primus Citron ari inzoga nziza cyane. Abisobanura yakoresheje ijambo ‘Fantastic’.

Yagize ati " Primus Citron ifite uburyohe bwihariye kandi imara inyota. Imara inyota inshuro 2 kuko irimo Primus isanzwe imara inyota kandi ikaba irimo n’indimu nayo imara inyota cyane kandi kikaba ari igihingwa cyiza."

Peter Karadjov yakomeje avuga ko Primus Citron igenewe abantu bakunda ibintu bigezweho , abantu bakunda ibintu bidasanzwe, kandi bagendana n’ibigezweho.

Yongeyeho ko guhera kuri iyi tariki ya 2 Ukuboza 2017 abantu batangira kubona ibyapa byamamaza Primus Citron bizamanikwa ahantu henshi hanyuranye kugira ngo abantu barusheho kuyimenya no kuyisobanukirwa.

Kuko Heineken ariyo ifite imigabane myinshi muri Bralirwa, Sander Bokelman ukuriye tekiniki muri Bralirwa , we yatangiye abwira abari aho amateka ya Heineken. Yavuze ko Heineken yatangiye gukorwa mu mwaka wa 1864 na Gerard Adriaan. Sander Bokelman yakomeje avuga ko Primus Citron ikoranye umwimerere n’ ubuhanga bwemewe na Sosiyeti ya Heineken. Sander yongeyeho ko Prismus Citron ikozwe muri Primus y’umwimerere yongewemo igihingwa cy’indimu y’umwimerere. Yasabye abari muri uwo muhango kiyisogongera, bakumva uburyohe bwayo, bakanayikundisha n’abandi.

Ngange Ngxiki ukuriye ubucuruzi muri Bralirwa yavuze ko kuri uyu wa Gatanu yatumiye abakwirakwiza ibicuruzwa bya Bralirwa (Distributors) , bagirana inama , ababwira uko izacuruzwa. Yemeje ko bishimiye cyane Primus Citron ndetse ngo bikaba bishimangirwa n’uko Hegitolitiro Magana atanu ( 500 Hl) zari zabanje gukorwa ngo zahise zishira , kuri ubu hakaba hari gukorwa izindi zigomba gushyirwa ku isoko.

Icupa rya Primus Citron ni irya Cl 50. Rimwe rizajya rigura amafaranga 600. Kuri ubu iyo nzoga ikaba yageze no ku isoko.

Bralirwa ni uruganda rumaze imyaka 60 . Rwashinzwe muri 1957, rufungurwa ku mugaragaro muri 1959. Rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Umwami Mutara III Rudahigwa niwe watashye uru ruganda.

MC wayonoye ibirori

Yvan Buravan niwe wasusurukije ibi birori

Bakurikiye ubuhanga bwa Buravan bananywa Primus Citron yamuritswe uyu munsi

Uhereye i bumoso:Ngange, Sander na Karadjov bishimiye kumurikira Abanyarwanda Primus Citron

Karadjov avuga ku mwihariko wa Primus Citron

Sander Bokelman ukuriye tekiniki muri Bralirwa yemeje ko Primus Citron ikoranye ubuhanga

Ngange Ngxiki ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa

Aba ni bamwe mu bakoze amajoro n’amanywa ngo Primus Citron ibe imuritswe uyu munsi

Abantu banyuranye bari baje mu muhango w’imurikwa rya Primus Citron

Peter Karadjov ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa

Peter Karadjov asabana n’abakunzi ba Primus Citron

Primus Citron...Hora uri Freshhh!

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • nsengiumva francois xavier

    twebwe turi i ihuye none iratugeraho ite ? ko numva ari uburyohe gusa

    - 2/12/2017 - 11:37
  • bwali

    ngaho abasinzi nibizihirwe;izasibe komera n’a turbo Kong ngo ibaraze mumiringoti

    - 2/12/2017 - 14:29
Tanga Igitekerezo