Abizihiriza ’ Saint Valentin’ muri Monaco Cafe barakirizwa impano

Kuri uyu munsi wa ‘Saint Valentin’ abakundana benshi bahitamo gusohoka bakajya ahantu habafasha kuganira ku rukundo rwabo, bikaba akarusho iyo ari ahantu hatuje kandi hisanzuye. Abari busohokere muri Monaco Café bari bwakirizwe impano.

‘Couples’ z’abantu bari buhitemo kujya kwizihiriza umunsi w’abakundana muri Monaco Café bari bwakirizwe ikirahure cya ‘Wine’ ndetse bahabwe serivisi yihariye yateguriwe abakundana bari bube bizihiza uyu munsi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

muri Monaco café kandi uhasanga Burger cyangwa Pizza nziza. Unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Undi mwihariko wa Monaco Café ni uko uhasanga Estella Damm, inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.

Muri Monaco Café ni ahantu hisanzuye kandi heza ho gusohokera ku bakundana

Muri Monaco niho honyine usanga Estrella Damm, inzoga yamamazwa na FC Barelona ndetse ikaba ari nshya mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo