Abazagana ’ Stand ’ya Konka muri Expo bashyiriweho igabanya ry’ibiciro ridasanwe

Mu rwego rwo gukomeza guha ibyiza abakiriya bayo kandi ku biciro buri wese yabasha kwigondera, Konka Group yashyizeho igabanya ry’ibiciro ridasanzwe (Big discount ) ku bazagana ‘Stand’ yayo mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018.

Iri murikagurisha riteganyijwe kuva kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 kugeza tariki 15 Kanama 2018. Rizitabirwa n’abamurika barenga 500 baturutse mu bihugu binyuranye. Konka Group nayo izaba iri mu bamurika ibikorwa byayo i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Ubuyobozi bwa Konka Group buratangaza ko abazitabira iryo murikagurisha bazagana ‘Stand’ yabo bazaba bashyiriweho igabanya ry’ibiciro ridasanzwe ku buryo buri wese azabasha kwigurira igikoresho cya Konka.

Konka ibafitiye ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu ngo bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi.

Muri ibi bikoresho harimo firigo ‘Fridge Guard’ na televiziyo ‘TV Guard’, imashini zimesa imyenda, izifite Kg 8 na Kg 12, ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi, ‘Hair Driers’, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita ‘Rice Cooker’, mudasobwa ngendanwa ‘Laptops’ nziza, telephone za Smart Phones zinyuranye.

Hari ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje ‘Air conditioners’, Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka ‘Water Dispenser’ na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke mu buryo bwose bushoboka . Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14.

Uretse Stand yayo izaba iri muri Expo 2018, hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu Mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo ukabasha kugerwaho n’iri gabanuka .

Ukeneye ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi promosiyo wabahamagara kuri nimero ya telefoni ngendanwa 0788547212.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mukeshimana Claudineg

    Mwiriwe! Narangije amashuri y,isumbuye 2017 mwicungampari,Nifuzaga kubasaba kuba umwe mubakozi bazabafasha muri expo 2019

    Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu cyiza

    - 2/07/2019 - 04:24
Tanga Igitekerezo