Abakunda ’Pizza’ cyangwa ’Burger’ Monaco Café ikomeje kubadabagiza

Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ikomeje Promotion ku bayigana bakunda Pizza na Burger.

Kuri ubu iyo uguze Pizza cyangwa Burger wongezwa ikirahure cya ‘Wine’ cyangwa se ugahabwa ikindi cyo kunywa cyose ushaka haba ikidasembuye cyangwa igisembuye.

Nanone iyo uguze Pizza cyangwa Burger, ukaba ukunda Milkshake, ugabanyirizwa 50% ku giciro gisanzwe.

Ubuyobozi bwa Monaco Café butangaza ko iyi ‘Promotion’ kimwe n’izindi zijya zishyirirwaho abakiriya ari ukubereka ko muri Monaco Café umukiriya aba arenze kuba Umwami ariyo mpamvu bahora barizikana icyamunyura.

Uretse Burger cyangwa Pizza nziza usanga muri Monaco Café, unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Si ibyo gusa kuko abafite ubukwe n’indi minsi mikuru inyuranye bamaze kumenyera ko ariho hakorerwa ’Cakes’ nziza zihariye kandi ku giciro kidahanitse.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ’Jungle adventure’. ’Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Uragura Burger cyangwa Pizza ukongezwa ikirahure cya ’Wine’

Kuri ubu uri kugura ’Burger’ cyangwa ’Pizza’ ukagabanyirizwa 50% kuri Milkshake

Icyo kunywa cyose ukunda kandi giteguranywe ubuhanga ugisanga muri Monaco Cafe

Ibyo kurya by’amoko yose bibarizwa muri Monaco Cafe

’Cakes’ z’iminsi mikuru uzisanga muri Monaco Cafe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo