Abakiriya ba Monaco Cosmetics bari kugenerwa impano

Mu rwego rwo kwifuriza iminsi mikuru myiza iri hafi kwegereza, iduka rya Monaco Cosmetics ryatangiye kugenera abakiriya bayo impano ku bazajya bagura ibicuruzwa byo mu bwoko bwa ’More Up’.

Ibicuruzwa bya ‘More up’ birimo amako menshi cyane cyane amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo akoreshwa n’ abakobwa ndetse n’abagore , ibirungo by’ubwiza (Makeup/ maquillage) byihariye, bitangiza uruhu. Ni Makeup bazajya bakoresha mu mutekano wose kuko zitazajya zibangiriza uruhu kuko zifite umwihariko wo kuba zikoze mu mbuto z’umwimerere.

Kuri ubu umukiriya wese uzajya agura ibyo bicuruzwa azajya agenerwa impano.

Muri Monaco Cosmetics kandi uhasanga amavuta yo kwisiga y’amoko yose, puderi (Poudre) zinyuranye, verini z’ amako yose, imirimbo (Bijoux) y’ abagore n’ abagabo, imibavu, amasakoshi n’ ibindi byinshi utasanga ahandi.

Kuri ubu kandi Monaco Cosmetics ikaba ikomeje kugeza ku bakiriya bayo amavuta avuye ku ruganda atari amwe Leta yaciye agira ingaruka ku mubiri n’ubuzima bw’umuntu.

Ubuyobozi bw’iduka rya Monaco Cosmetics butangaza ko buhaye ikaze buri wese ushaka guhaharira muri iri duka kuko hari byinshi bafite bateganyirije abakiriya babo.

Monaco Cosmetics iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Grand Pansion Plaza muri etage ya mbere. Grand Pansion Plaza iherereye imbere ya Simba Super Market imbere ya La Bonne addresse House.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo