Waje uzaririmba muri Kigali Jazz Junction yijeje Abanyarwanda kuzanyurwa

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hategerejwe igitaramo gikomeye aho hazaririmbamo umuhanzi ukomeye hano , Waje ukomoka muri Nigeria. Ni igitaramo azafatanyamo na Muyango .

Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe uzwi ku izina rya Waje yamenyekanye mu ndirimbo zamenyekanye nka ‘Coco Baby’ ari kumwe na Diamond Platnumz, ‘Do me’ na P-Square, ‘Kponlongo’ na Timaya n’ izindi nyinshi. Araririmba muri iki gitaramo kimaze kumenyekana cya Kigali Jazz junction.

Waje w’imyaka 38 akaba n’umwe mu bahanzi bazwi cyane iwabo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 tariki 25 Nzeri 2018. Kuri uyu wa Gatatu nibwo yaganiriye n’abanyamakuru bo mu Rwanda avuga ku buzima bwe ndetse n’uko yabonye u Rwanda,aho yavuze ko yishimiye uko yabonye Kigali, Umujyi urimo isuku bitangaje cyane.

Yabwiye abanyamakuru ko Abanyarwanda bakwitegura kunyurwa muri iki gitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko yiteguye kuzashimisha Abanyarwanda bazitabira Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel ku wa Gatanu guhera saa moya z’Ijoro. Ku baguze amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, kwinjira bizaba ari 5000 FRW naho ku munsi w’igitaramo , iyo tike izaba igyura 10.000 FRW. Mu myanya y’icyubahiro, tike ni 20.000.

Waje witeguye gutaramira Abanyarwanda bakanyurwa

Ngo yashimishijwe n’isuku idasanzwe irangwa mu Mujyi wa Kigali

UWIHANGANYE Hardy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo