VIDEO - Taifa agiye kurushinga n’umukobwa bamaze imyaka 6 bakundana

Umunyamakuru w’imikino wa City Radio, Kalisa Bruno Taifa agiye kurushinga na Ingabire Yvette bamaze imyaka 6 bakundana.

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2019 aho hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa. Ubukwe nyirizina ni tariki 27 Nyakanga 2019.

Bahuriye mu bukwe yanga kurya indimi

Taifa avuga ko yamenyanye na Yvette bahuriye mu bukwe, yanga kurya indimi ndetse ngo yahise ataha ahakuye numero ya telefone.

Ati " Ni kwakundi uba watashye ubukwe, ugahurirayo n’umuntu. Twicaye hamwe, turaganira ...ahantu hose umusore aba ari tayali ngo aganire. Nanze kurya iminwa, ndamuganiriza , mpava mbonye na numero za telefone...."

Nyuma ngo yakomeje kujya amuhamagara , anamwandikira ubutumwa bugufi. Kumwemerera urukundo ngo byaje nyuma y’imyaka 2 bari bamaze bamenyanye.

Yvette na we avuga ko akibonana na Taifa bahise bishimirana nubwo iby’urukundo bitahise biziraho ako kanya.

Yvette ati " Hari ukuntu uhura n’umuntu mugahita mwishimirana , bijya bibaho. Kumwemerera urukundo ntabwo byaje gutyo, byafashe iminsi. Kuva nkimubona duhura bwa mbere, ni umugabo nabonyeho ubunyangamugayo, afite ubumuntu bwinshi. Ibyo nabimubonyemo cyane, mugirira icyizere , umutima wanjye uramwakira.

Taifa avuga ko icyatumye ahitamo Yvette ari ubwiza yumubonanye ariko ngo uko bakomeje kumenyana yagiye amubonaho ingezo zindi nziza nyinshi cyane cyane ubumuntu ngo agira.

Ati " Ikintu cya mbere cyankuruye tutabeshyanye, ni ubwiza…Icya mbere iyo ugiye gukunda umukobwa, urabanza ukamubenguka. Mbere na mbere, urabanza ukareba ukuntu asa. Hari abavuga ngo ubwiza bw’umugore babanza kureba mu mutima ariko ntiwareba mu mutima utarabona n’iyo sura ngo ubanze uyibone ..icyo cyarankuruye…uburyo yitwaraga, , imico ye , ubumuntu …byose ni ibintu byakomezaga kugenda binyereka ko ari mu murongo mwiza, ndavuga ngo ibi bintu bigomba kuba byavamo ikindi kintu."

Bamaranye imyaka 6 bakundana

Ubwo Yvette yamwemereraga urukundo ngo yabuze ibitotsi

Nubwo bahura bwa mbere byose byari byagenze neza, Taifa avuga ko kugira ngo Yvette amwemerera urukundo bitari byoroshye.

Ati " Ntabwo byaje kunyorohera burya abakobwa bagira ukuntu bihagararaho kuburyo ushobora kumubwira uti bimeze gute, akakubwira ati ndacyari muto na cyane cyane ko tumenyana yari akiri muto ...Twaganiraga ku bindi. Ikintu cyo kumusaba urukundo cyari kitaraza ariko niho byaganishaga. Yafashe igihe gihagije cyo kubyigaho…"

Iyo ubajije Taifa uko byari bimeze akimara kubwirwa ‘Yego’, agusubiza asa nubigereranya n’umuntu wakoze ikizamini cya Leta ategereje amanota azagira.

Ati " Abonye nshikamye, wasanga yarabitekerejeho akavuga ati nanjye ndabyemeye."

Yunzemo ati " Akimara kunyemerera urukundo , numvise ari byiza kuko nari maze iminsi mbimusaba , nkongera nkamwandikira, akavuga ati nzabitekerezaho , nkongera nkamwibutsa ....Burya hari n’igihe bishobora kuguca intege ukaba wabivamo, kuko hari igihe umukobwa aba ashaka kureba niba ushobobora kwivumbura ariko njye narakomeje ndashikama...."

" Uwo munsi yanyemereyeho urukundo, ni umunsi wari mwiza. Iyo ubonye resultats nziza, uba wumva ucyeye…Uzarebe nkiyo abantu bategereje ikizamini cya Leta …iyo amanota asohotse, ugasanga watsinze …ibyishimo uba ufite …byo biba binarenzeho rero.

Hari nijoro nka kwakundi muganira agiye kuryama. Birumvikana kugira ngo iryo joro unabone ibitotsi biragorana kuko uba uvuga uti icyo nari narasabye noneho ndakibonye. Byari ibyishimo birenze."

Taifa avuga ko yishimira ko Yvette ari umwe mu bamutera imbaraga mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bamenyanye ariwo mwuga akora. Yemeza ko urugo rwabo ruzashingira ku rukundo kurusha uko rwashingira ku kindi icyo aricyo cyose kandi ngo bazajya baruragiza Imana.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE RWANDAMAGAZINE.COM YAGIRANYE NA YVETTE NA TAIFA

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • J

    Bazagire urugo ruhire video n’amafoto biracyeye pe.

    - 28/04/2019 - 00:03
  • J

    Bazagire urugo ruhire video n’amafoto biracyeye pe.

    - 28/04/2019 - 00:03
  • ######

    Baraberanye cyane ,tubifurije urugo ruhire.

    - 28/04/2019 - 06:37
Tanga Igitekerezo