Uwigeze kuba Miss USA yapfuye yiyahuye

Cheslie Kryst wigeze kuba Nyampinga w’Amerika, akaba utangaza ikiganiro kuri televiziyo ndetse n’umunyamategeko, yapfuye afite imyaka 30, nkuko byemejwe n’umuryango we.

Polisi ivuga ko Kryst yasanzwe yapfiriye mu mujyi wa New York mu masaha ya mu gitondo ku cyumweru.

Kryst - wegukanye ikamba rya Miss USA mu 2019 - yari n’umunyamateko wakoraga mu byo kuvuganira imfungwa zafunzwe zirenganywa.

Mu itangazo, umuryango we wagize uti: "Mu kababaro kenshi cyane n’agahinda kenshi cyane, turamenyesha ko Cheslie wacu dukunda cyane yapfuye".

"Urumuri rwinshi rwe rwabaye intangarugero ku bandi bo ku isi kubera ubwiza bwe n’imbaraga".

Itangazo ry’umuryango we ryongeyeho ko "Cheslie yari urugero rw’urukundo kandi yakoreraga abandi" abinyujije mu kazi ke nk’umunyamategeko, nka Miss USA cyangwa nk’utangaza ikiganiro Extra cyo kuri televiziyo cy’imyidagaduro n’ibyamamare.

Polisi ikorera i New York yemeje ko umurambo wa Kryst watahuwe ku cyumweru mu gitondo. Bisa nkaho urupfu rwe rwatewe no kwiyahura.

Mbere gato y’urupfu rwe, Kryst yari yatangaje ifoto kuri Instagram iherekejwe n’amagambo agira ati: "uyu munsi ukuzanire iruhuko n’amahoro".

Kryst - wahoze akina imikino ngororangingo kuri kaminuza - mu kwezi kwa cyenda mu 2019 ni bwo yabaye umunyamakuru w’ikiganiro Extra.

Mu itangazo, abo mu itsinda ry’icyo kiganiro bavuze ko "atari gusa igice cy’ingenzi cyane mu kiganiro cyacu, [ahubwo] yari ukunzwe cyane mu muryango wa Extra kandi yakoraga [yageraga] ku mutima abakozi bose".

Kwegukana ikamba rya Miss USA kwe mu 2019 kwanditse amateka, ubwo icyo gihe abatsindiye kuba ba Nyampinga mu marushanwa atatu akomeye cyane muri Amerika bose bari abirabura b’abagore.

Mu gihe cyashize, Kryst yakomeje kuvuga ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko yahawe serivisi z’ubujyanama.

Kryst asize ababyeyi n’abavandimwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo