Uwari utwaye Kobe Bryant ’yataye ibyerekezo kubera ibihu’

Umupilote wa kajugujugu yahanutse ikica icyamamare muri Basketball Kobe Bryant, umukobwa we n’abandi bantu barindwi, ashobora kuba yarataye ibyerekezo kubera ibihu, nk’uko bivugwa n’abakoze iperereza.

Iyi kajugujugu yisenuye ku musozi hafi ya Calabasas muri California tariki 26 z’ukwezi kwa mbere mu 2020.

Ara Zobayan, umupilote wari uyitwaye ari mu bo yahitanye. Umugore wa Kobe Bryant ubu yareze uyu mupilote.

Abakora iperereza basanze Zobayan ashobora kuba "yarishyizeho igitutu" kugira ngo ageze Kobe Bryant aho yari agiye.

Ikigo cyigenga National Transportation Safety Board (NTSB) kimaze igihe gikora iperereza ku buryo iyi ndege yahanutse.

Ejo kuwa kabiri NTSB yatangaje ko impamvu nyamukuru ishobora kuba yarateye iriya mpanuka ari umupilote wakomeje icyemezo cyo gutwara indege mu kirere kibi.

Iki kigo kivuga ko ibi "byatumye umupilote ata ibyerekezo mu kirere maze agatakaza kugenzura indege".

Mu rugendo, Zobayan yabwiye abacunga ingendo z’indege ko kajugujugu atwaye iri kuzamuka iva mu bihu biremereye, nyamara ahubwo ngo yariho imanuka.

"Ibi biba buri gihe ku mupilote watakaje ibyerekezo mu bihe atari kureba neza aho indege igana", ni ibivugwa na Robert Sumwalt ukuriye NTSB.

Yongeraho ati: "Turavuga gutakaza ibyerekezo aho umupilote ashobora neza neza kutamenya niba amanuka cyangwa azamuka, ajya iburyo cyangwa ibumoso."

Iki kigo kivuga ko cyasanze iyi ndege yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B nta kibazo cya tekiniki yari ifite.

Raporo yabo ivuga ko Zobayan yarenze ku mategeko agenga gutoza no gutwara indege akayigurutsa mu bihu bikabije.

Abakoze iperereza banenga Zobayan kuba yarakase indege ibumoso, aho kuzamura indege neza mu gihe yariho agerageza guhunga ibihu bikabije.

Zobayan yari umupilote ufite uburambe watwaraga kenshi Kobe Bryant. Uyu mupilote wubahwaga yari afite amasaha arenga 1,200 atwara bene izi kajugujugu za Sikorsky S-76B.

Gutakaza ibyerekezo bibaho iyo abapilote batabasha kubona imbere mu kirere cyangwa hasi ku butaka, bikabagora kumenya ubutumburuke n’umuvuduko bariho.

Iyi mpanuka yabaye Kobe Bryant, wari ufite imyaka 41, ajyanye n’umukobwa we w’imyaka 13 mu irushanwa rya Basketball, bari kumwe n’abandi bakinana n’uyu mukobwa n’izindi nshuti.

Iyi mpanuka yababaje benshi mu bakunzi ba Basketball ku isi na Kobe by’umwihariko, inatuma ubu hari ibirego bijyanwa mu nkiko.

Vanessa Bryant, umugore wa Kobe, yareze Zobayan na kompanyi zifite zanakoreshaga iriya kajugujugu, abashinja uburangare n’urupfu rudakwiye. Imiryango y’abandi bapfuye nayo yareze izo kompanyi - ariko ntiyareze Zobayan.

Mu kwezi kwa cyenda 2020, Vanessa yareze ibiro bya polisi bya Los Angeles nyuma y’uko abakozi babyo batangaje amafoto atemewe y’aho indege yaguye.

California ubu yashyizeho itegeko ribuza abantu ba mbere batabaye gufotora amafoto atemewe y’abantu bapfiriye ahabereye impanuka cyangwa icyaha.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo