USA:Umugore wa Humble Jizzo yibarutse

Humble Jizzo umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz n’umukunzi we, Amy Blauman, bibarutse umukobwa. Amy Blauman yibarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’umugabo we.

Amy Blauman na Humble bagiye kubyarira muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuye mu Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2017.

Humble Jizzo na Amy Blauman ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015.

Humble Jizzo na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse bombi bari baramaze kwemeranya kurushinga muri uyu mwaka wa 2017.

Humble Jizzo yambitse umukunzi we impeta y’urukundo ku itariki ya 14 Gashyantare 2017, aba bombi bagiye i Nyarutarama gufata amashusho y’indirimbo bise ’Do You Know’, ubwo bageze hafi ya Golf Club, Humble Jizzo yatunguye umukunzi we amupfukama imbere amwambika impeta y’urukundo. Biteguraga gukora ubukwe ariko kuko Amy Blauman yari atwite baba babusubitse.

Bari batangaje mbere hose ko bazabyara umukobwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo