USA: Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta ya ’Fiançaille’

Mbabazi Egide uzwi nka Egide Fox yambitse impeta Miss Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, amusaba ko bazarushinga. Ni nyuma y’imyaka isaga 4 bamaze bakundana mu munyenga w’urukundo badasiba kugaragaza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 nibwo Egide yateye ivi, asaba Kayibanda ko yazamubera umugore. Hari mu muhango wabereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kayibanda Aurore ntiyazuyaje kuvuga ‘Yego’ mu marira menshi yamuzengaga mu maso ndetse agera nubwo ashoka ku matama.

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangira guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide. Muri Mata 2015 nibwp Mutesi Aurore yakuye benshi mu rujijo , agaragaza urukundo rusesuye akunda Egide. Kuva ubwo kugeza ubu, akenshi usanga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Aurore Kayibanda yanejejwe cyane no kwambikwa impeta na Egide bamaze imyaka 4 bakundana

Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira kuri iyi ntabwe bateye

Egide na Aurore bamaze igihe bari mu rukundo ruzira imbereka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Adony star

    Bazurushing rugume

    - 28/02/2018 - 23:42
Tanga Igitekerezo