Umupira wa Umutesi Denise ndawurarana - Rwarutabura

Ngenzahimana Jean Bosco uzwi nka Rwarutabura usanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports avuga ko mu rwego rwo kwamamaza no gusaba abantu gukomeza gushyigikira Umutesi Denise muri Miss Rwanda 2020 yemera umupira uriho ifoto ye akirirwa awambaye ndetse akanawurarana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2020, Rwarutabura yari ku kibuga cya Kicukiro ku mukino wahuje Gorilla FC yo mu cyiciro cya kabiri na Marines FC yo mu cyiciro cya mbere mu gikombe cy’Amahoro.

Rwarutabura wazengurukaga Stade agenda yerekana ifoto ya Umutesi Denise, yananyuzagamo akegera bamwe mu bafana akabasaba kujya batora Umutesi Denise ndetse bagakomeza kumushyigikira kugeza irushanwa rirangiye.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Rwarutabura yavuze ko ubu muri Miss Rwanda 2020 ashyigikiye Umutesi Denise ndetse agasaba abakunzi be bose nabo kumushyigikira.

Ati " Kugira ngo mpitemo kumushyigikira ni uko nabonye ari umukobwa wujuje ibisabwa byose: Ni mwiza inyuma, agira umutima mwiza , afite ubwenge kandi afite n’umuco mbese yujuje byose ngo abe Miss Rwanda."

Yunzemo ati " Ubu mu rwego rwo gukomeza kumwamamaza, nirirwa nambaye umupira we nanashishikariza abantu gukomeza kumutora no kumushyikira ku buryo n’umupira we ndawurarana!. Ubu mfite imipira nk’iyi 3 nserukana ahantu hose ngiye, nizeye kandi ko ikamba tuzaryegukana."

Umutesi Denise ari mu bakobwa 20 batoranyirijwe kuzitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2020. Yatoranyijwe na bagenzi be mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 b’uburanga cyabereye i Gikondo muri Expo Ground ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umutesi Denise akomoka mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba. Afite imyaka 19. Yavutse tariki ya 3 Werurwe 2000, akaba asoje amashuri yisumbuye muri St Bernadette i save mu karere ka Gisagara.

Abakobwa 20 batoranyirijwe kuzitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2020 ari nabo bazatoranywamo Miss Rwanda 2020:

1. Irasubiza Alliance [No 11]

2. Nishimwe Naomie [No31]

3. Mutesi Denyse [No28]

4. Ingabire Gaudence [No8]

5. Ingabire Rehema [No10]

6. Musana Teta Hense [No26]

7. Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8. Mukangwije Rosine [No21]

9. Ingabire Diane [No7]

10. Ingabire Jolie Ange [No9]

11. Mutegwantebe Chanice [No27]

12. Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13. Akaliza Hope [No1]

14. Umuratwa Anitha [No42]

15. Marebe Benitha [No18]

16. Teta Ndenga Nicole [No35]

17. Uwase Aisha [No51]

18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19. Umutesi Denise [No43]

20. Umwiza Phionah [No47]

Rwarutabura ubu ngo ni umufana ukomeye wa Denise ku buryo umupira umwamamaza atajya awukuramo

Umutesi Denise ari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020

Mu guhitamo abazajya mu mwiherero uzatangira tariki 9 Gashyantare 2020, Umutesi nabwo yari afite abafana benshi baje kumushyigikira bambaye imipira iriho ifoto ye n’ibyapa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo