Incamake y’amateka ya Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa 3 mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na
Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka
icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka
itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu
Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaririmbaga.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu
Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba
n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri
Societé cyane cyane mu banyarwanda.

Izagiye zimenyekana ni nka : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA (Iyi yayihimbye ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994,), TURI ABANA B’URWANDA (Yayihimbiye abanyarwanda baba hanze y’Igihugu), urugamba rwo kwibohora (Yayihimbye ku itariki ya 4 Nyakanga) cyangwa se IMBIMBURAKUBARUSHA, (Mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003), ndetse n’INUMA (Indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro).

Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge. Mu 2011 nibwo Kizito yagarutse mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.

Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000.

Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Yarekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cyenda 2018.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Ku itariki ya 13 Gashyantare 2020, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Umuntu yarekuwe ku mbabazi za perezida ntiyemerewe guhosoka igihugu atabiherewe urusha n’urwego rushinzwe ubucamanza.

RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye yiyahuye aho yari amaze iminsi afungiye i Remera. Kizito Mihigo yari akiri ingaragu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo