Umugabo ’ushyira ku nkeke’ Taylor Swift yafatiwe i New York

Umugabo yatawe muri yombi nyuma y’igerageza ryo kwinjira ku ngufu mu nzu ya Taylor Swift mu gace ka Manhattan mu mujyi wa New York.

Hanks Johnson, w’imyaka 52, yafashwe ku wa gatandatu nimugoroba, nyuma yuko uwahamagaye kuri nimero 911 y’ubutabazi bwihuse avuze ko ari muri iyo nyubako nta ruhushya, nkuko polisi yabivuze.

Johnson yarezwe kwinjira mu nyubako hagamijwe gukora icyaha, arekurwa ku cyumweru nijoro nta ngwate arishye, nkuko polisi yakomeje ibivuga.

Taylor Swift, w’imyaka 31, mu bihe bishize yibasiwe n’abamushyira ku nkeke b’abagabo bagerageje kwinjira ku ngufu mu nzu ze muri Amerika.

Mu 2018, uyu muhanzi yatsindiye icyemezo cy’urukiko gitegeka umugabo kutamwegera nyuma yuko uwo agerageje kwinjira mu nzu ye yitwaje icyuma.

Undi mugabo na we muri uwo mwaka yategetswe nk’ibyo, nyuma yo kohereza amabaruwa akangisha uwo muririmbyi kumufata ku ngufu no kumwica.

Mu mwaka wakurikiyeho, umugabo wa gatatu yakatiwe gufungwa amezi atandatu ahamwe no kwinjira ku ngufu mu nzu ye y’i New York, akajya mu bwogero bwo mu nzu ubundi agasinzira.

Icyo gihe, Swift yavuze ko yari yaratangiye kwitwaza igihe cyose ibitambaro byo ku rwego rwa gisirikare by’ubutabazi bwihuse, mu kwitegura ko ashobora kugabwaho igitero.

Swift yanditse mu kinyamakuru Elle ati: "Ugira abagushyira ku nkeke benshi bihagije bagerageza kwinjira ku ngufu mu nzu yawe ubundi ugasa nkaho utangira kwitegura ibintu bibi".

Bicyekwa ko uyu muhanzi atari mu rugo igihe uko kwinjira mu nzu ye ku ngufu kuvugwa kwabaga ku wa gatandatu nimugoroba.

Ubutumwa bwo kuri Instagram
Hanze y’urukiko ku cyumweru, Johnson, mu buryo bugaragaramo kwiyemera, yavuze ko yohereje ubutumwa bwihariye (direct messages) kuri konti ya Instagram y’uwo muhanzi, anavuga ko muri telefone ye harimo ubutumwa yamusubije, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Daily News.

Mu buzimwa bwe bujyanye n’akazi, Swift uyu mwaka urimo kumubera uwo guca imihigo.

Yagize umuzingo (album) w’indirimbo wa mbere ukunzwe ku nshuro eshatu zikurikiranya, kuri ’album’ ye Folklore, Evermore n’iyo yasubiyemo Fearless.

Mu kwezi gushize, yabaye umugore wa mbere mu mateka utsindiye ’albums’ eshatu z’umwaka mu bihembo bya Grammy.

Abandi bahanzi batatu gusa ni bo babigezeho kugeza ubu: Frank Sinatra, Paul Simon na Stevie Wonder.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo