Abakobwa 20 nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2018. Harabura iminsi igera kuri 3 ngo uhiga abandi amenyekane mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.
Uko ari 20 bari mu mwiherero bari gukorera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Bugesera. Bagiye kuhamara ibyumweru 2. Tariki 24 Gashyantare 2018 nibwo hazaba ibirori byo gutora uzaba wahize abandi , bizabera muri Kigali Convention Centre. Uzegukana ikamba azahita anahabwa imodoka Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18.
Mu mwiherero bahawe inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.
Uzegukana ikamba azasimbura Iradukunda Elsa usanganywe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017.
Uku niko bose baberwa n’amapantalo
UMUNYANA Shanitah, imyaka 19
UMUTONIWASE Paula, imyaka 20
IRADUKUNDA Liliane, imyaka 18
INGABIRE Divine, imyaka 20
MUNYANA Shemsa, imyaka 19
INGABIRE Belinda , imyaka 20
DUSHIMIMANA Lydia, imyaka 19
UMUHOZA Karen , imyaka 19
ISHIMWE Noriella, imyaka 18
UMUHIRE Rebecca, imyaka 19
IREBE Natacha Ursule , imyaka 18
UMUTONI Charlotte, imyaka 20
MUSHAMBOKAZI Jordan , imyaka 19
UWINEZA Solange , imyaka 21
UMUTONIWASE Anastasie , imyaka 18
IRAKOZE Vanessa, imyaka 20
UWASE Fiona , imyaka 20
UWASE NDAHIRO Liliane , imyaka 21
UWONKUNDA Belinda , imyaka 22
NZAKORERIMANA Gloria, imyaka 20