Ubu ntangiye kwerekana ko ibyo nzakora bitandukanye n’iby’abandi – SAFI (VIDEO)

Nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys , agatangira muzika ku giti cye, Safi Niyibikora yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yakoze ku giti cye yise Kimwe kimwe . Safi ahamya ko ariyo ndorerwamo abakunda muzika ye bareberamo ko azakora ibitandukanye.

Amashusho ya Kimwe kimwe asohotse nyuma y’icyumweru kimwe hasohotse amajwi yayo. Amashusho yayafatiye muri Uganda.

Safi yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu yiteguye gukora cyane akagaragaza nibyo abantu batigeze bamenya ku mpano ye kuko ngo yaburaga uko abishyira hanze kandi byose ngo azabyerekana muri uyu mwaka wa 2018.

Yagize ati " Amashusho ya Kimwe kimwe ni ikimenyetso kinyereka ko ibyo nzakora byihariye kandi bitandukanye niby’abandi kandi ninabyo nifuza…2018 ni umwaka impano yanjye izagaragara cyane. Hari ibyo abantu banziho ariko hari nibyo batazi kuko naburaga uko mbishyira hanze byose …bazabibona uyu mwaka."

Safi urangamiye gukora ibyihariye muri 2018

Safi yongeyeho ko amashusho ya ‘Kimwe kimwe’ ari impano yashatse kugeza ku bakunda muzika ye ndetse no kubereka ko atazigera abatenguha mu gukora ibihangano byihariye.

Mu ntangirizo z’ukwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Safi yatangaje byeruye ko asezeye mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10. Tariki 11 Ugushyingo 2017 nibwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ’Got it’ yafatanyije na Meddy.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • jojo

    wenda bizaza arko hano ntakidasanzwe. Gusa courage

    - 31/12/2017 - 20:31
Tanga Igitekerezo