Trump mu masaha ye ya nyuma ku butegetsi ’yababariye’ Lil Wayne n’abandi bantu 140

Perezida Donald Trump mu masaha ye ya nyuma ku butegetsi yahaye imbabazi anoroshya ibihano ku bantu barimo umuraperi Lil Wayne wemeye cyaha cyo kwitwaza imbunda kandi abibujijwe.

Donald Trump kandi yababariye uwahoze ari umujyanama we Steve Bannon, uregwa ibyaha byo kwigwizaho imari mu buryo butemewe.

Umwaka ushize Lil Wayne yagarutsweho mu binyamakuru ubwo yabonetse ari kumwe na Trump yaje gushima politiki ye ku birabura. Yababariwe mu gihe haburaga iminsi micye ngo akatirwe.

Itangazo ry’urutonde rw’abantu Trump yababariye ryasohotse mu gihe habura amasaha macye ngo uwamutsinze mu matora Joe Biden arahire.

Uru rutonde rwatangajwe n’ibiro bye White House ruriho abantu barenga 140 barimo 73 bahawe imbabazi na 73 yorohereje ibihano.

Trump yababariye kandi umuraperi Kodak Black hamwe n’uwahoze ari ’mayor’ wa Detroit Kwame Kilpatrick bari bafunze.

Lil Wayne yagombaga gukatirwa tariki 28 z’uku kwezi nyuma y’uko mu kwezi gushize yemeye icyaha cyo kwitwaza intwaro mugihe yari yarabibujijwe n’urukiko kubera gukoresha imbunda ibyaha mbere.

Wayne w’imyaka 38, izina rye nyaryo ni Dwayne Michael Carter Jr, mu 2019 polisi yamufatanye imbunda n’amasasu mu ndege ye bwite i Miami muri Florida.

Polisi yemeje ko imbunda ya pistol ifunikishije zahabu n’amasasu, byafatiwe mu gikapu cye ari ibye. We yavugaga ko iyo mbunda ari impano yari yahawe ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo.

Polisi yanamufatanye kandi ibiyobyabwenge bitandukanye, n’amadorari $25,000 muri cash. Muri uku kwezi Lil Wayne yari gukatirwa, aho yashoboraga gufungwa imyaka 10.

Uwari umujyanama we waregwaga kunyereza imari
Steve Bannon wari umujyanama wa Trump mu kwiyamamaza kuba perezida mu 2016 mu mwaka ushize yarezwe amabi mu gukusanya amafaranga yo gukoresha mu kubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexico.

Abashinjacyaha bavuga ko Bannon n’abandi bantu batatu babonye mu buryo butemewe n’amategeko ibihumbi amagana by’amadorari mu gukusanya imari yageze kuri miliyoni $25 muri uwo mushinga.

Bivugwa ko Bannon wenyine yabonye miliyoni irenga y’amadorari yakoresheje mu bikorwa bye bwite. Yahakanye ibyaha aregwa, ubu Trump yamubabariye yari ataragezwa imbere y’urukiko.

Ni ibisanzwe kuri perezida wa Amerika gutanga imbabazi mbere y’uko ava ku butegetsi.

Imbabazi za perezida wa Amerika zivanaho gukurikiranwa kose. Gusa iyo ari uregwa ibyaha biri mu nkiko nkuru (federal courts) za Leta zunze ubumwe, perezida aba afite imbaraga nkeya zo kuba yatanga imbabazi hano.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo