Sonia Rolland araregwa kwemera umutungo uvuye mu byibwe rubanda ya Gabon

Abashinjacyaha mu Bufaransa bararega uwahoze ari Miss France nyuma y’iperereza rirerire ku mutungo bikekwa ko yabonye mu nzira zifuditse awuhawe n’uwahoze ari perezida wa Gabon, Omar Bongo.

Sonia Rolland yarezwe kwakira ibivuye mu mutungo wibwe rubanda ubwo yemeraga inzu (apartment) iri i Paris y’agaciro ka $750,000 (miliyoni zirenga 750Frw) yahawe n’uwo mutegetsi mu 2003.

Umunyamategeko we avuga ko Sonia atari azi inkomoko y’uwo mutungo.

Muri iyi dosiye yatangiye gukorwaho iperereza mu myaka 10 ishize, Sonia yahamagajwe muri Mutarama(1) 2021 kwisobanura.

Yavuze ko iyo nzu ari impano yahawe n’umugore wa Omar witwa Edith Bongo Ondimba mu kumushimira ko amenyekanisha amarushanwa y’ubwiza muri Africa.

Yahakanye ko atazi ko iyo nzu yaba ikomoka ku mutungo wanyerejwe wa rubanda ya Gabon.

Sonia Rolland, w’imyaka 41, ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi, ni umukinnyi wa cinema wamamaye nyuma yo kuba Miss France mu 2000.

Icyo gihe yabaye uwa mbere wavukiye muri Africa watsindiye iryo rushanwa ry’ubwiza mu Bufaransa.

Sonia Rolland yavukiye i Kigali ahava mu 1990 n’umuryango we bahunze umutekano mucye bajya i Bujumbura mu Burundi.

Yavuye i Burundi mu 1994 ajya kuba mu Bufaransa - igihugu cya se - mu karere ka Bourgogne ari nako yahagarariye muri Miss France 2000.

Sonia yagiye avuga ko yababajwe no gusiga inshuti ze mu Rwanda aho yavuye afite imyaka 10 no mu Burundi aho yavuye afite 14.

Nyuma yo kuba Miss France yitabiriye n’irushanwa rya Miss Universe aho yabaye uwa cyenda.

Sonia ufite abana babiri, yashinze umushinga yise Maisha Africa wibanda ku gufasha imfubyi za jenoside mu Rwanda.

Abashinjacyaha mu Bufaransa bareze kandi abana bane ba Omar Bongo ruswa igendanye n’imitungo n’imodoka z’agatangaza byose by’agaciro kagera kuri miliyoni $90.

Aba nabo bahakana ko iyo mitungo yabonetse mu buryo bubi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo