Social Mula na we yasezeye muri Salax Awards 2019

Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social na we yamaze gusezera mu irushanwa rya Salax Awards kubera ngo impamvu ze bwite. Yiyongereye ku bandi benshi bakomeje gusezera umusubirizo muri iri rushanwa.

DJ Theo uhagarariye inyungu za Social yatangarije Rwandamagazine.com ko iki aricyo gihe cya nyacyo cyo gusezera.

Ati " Hari ibyo twabonye byazatugonga mu minsi iri imbere. Iki nicyo gihe cya nyacyo twahisemo gusezerera."

Social Mula yandikiye abategura Salax ko asezeye ku mpamvu ze bwite

Social Mula aje akurikira abandi bahanzi basezeye mu cyumweru gishize : Itsinda rya Charly na Nina, Urban Boyz ndetse na Dj Pius. Ku itariki 5 Gashyantare 2019 Paccy niwe wari wasezeye. Abo bose biyongereye kuri Kina Music n’ubundi yangaga ko abahanzi bayo bitabira aya marushanwa ya muzika mbere y’uko asubikwa mu myaka 3 ishize.

Mu ijoro ryakeye nibwo abahanzi bahatanye mu irushanwa ritanga ibihembo rya Salax Awards baraye bakoze ibirori hanatangarizwa batanu batsinze bazavamo umwe uzahembwa muri buri cyiciro.

Social Mula wamaze gusezera yari ari mu cyiciro cy’Abitwaye neza muri RnB aho yari ahatanye na Bruce Melodie, Yverry, Buravan na King James.

Abahanzi barenze ijonjora rya mbere ni 45, mu byiciro icyenda hagiye hasigaramo batanu.

Abarenze iryo jonjora rya mbere buri muhanzi yahembwe ibihumbi ijana ariko uzegukana igihembo we azahabwa miliyoni imwe muri buri cyiciro.

AHUPA itegura iri rushanwa ritanga ibihembo ku bahanzi yavuze ko iki gikorwa kizasozwa taliki ya 29 Werurwe 2019.

Salax Awards ni irushanwa ryahoze ritegurwa na Ikirezi Group baza kunanirwa kurikomeza kubera impamvu zinyuranye, ubu izina ryaguzwe n’abitwa AHUPA biyemeje kuritegura, ubu rizaba riba ku nshuro ya karindwi nyuma y’uko ryari rimaze imyaka 3 ritaba.

Social Mula ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’,Mu buroko, ‘Umuturanyi’, Super Star na Ndakwifuza . Afite izindi kandi zakunzwe cyane zirimo Ku ndunduro na Amahitamo Ma vie aheruka gushyira hanze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Tugobwa kwibuka kandi twiyubaka

    Genocide n’ izongere ukundi mu Rwanda ndi manzi patience wa 2004 kand ’imana ibarinde bantumwa citse kw ’icumu.

    - 12/04/2019 - 11:24
Tanga Igitekerezo