Slaï yavuze icyo yakundiye u Rwanda mu nshuro 2 ahageze [AMAFOTO]

Icyamamare mu Njyana ya Zouk , Slaï waraye ageze mu Rwanda yaganiriye n’abanyamakuru avuga byinshi yakundiye u Rwanda ariko ngo iby’ingenzi ni uburyo rukomeje kwiyubaka nyuma y’amateka rwanyuzemo ndetse no kuba abanyarwanda bakira neza abarugana.

Ni ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019. Slaï yaraye ageze mu Rwanda ahagana saa moya n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere.. Afite igitaramo agomba gukorera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Slaï yavuze ko yishimira aho u Rwanda rugeze nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuba rumaze kwiyubaka cyane ni ikintu gikomeye we ngo cyamutangaje. Ikindi ngo akundira u Rwanda ni ukwita cyane ku bidukikije.

Ati " Twese tuzi amateka iki gihugu cyanyuzemo. Ikintu gikomeye cyane ku Rwanda ni uko rwabashije kongera kwiyubaka. Ni ikintu gikomeye cyane. Ikintu nkunda cyane hano ni uko bita ku bidukikije. Iyo ufite igihugu nk’iki cyanyu, ni ibintu byiza cyane. Ni byiza cyane ku hazaza h’abakiri bato."

Ni ubwa kabiri aje mu Rwanda. Ikindi ngo gituma yishimira u Rwanda ni ikaze baha ubagana.

Ati " Iyo uvuye mu mahanga ya kure, icyo uba ukeneye ni umuntu ukwakira neza, akakwereka urukundo. Si no kuri iyi nshuro gusa ahubwo n’inshuro ya mbere nza, nabwo nakiriwe neza cyane. Nishimiye cyane uko nakiriwe n’abanyarwanda kandi n’ibintu mbona gake cyane."

La Derniere Danse , imwe mu ndirimbo za Slaï zakunzwe cyane

Ku bigendanye no kucyo asezeranya abazitabira igitaramo cye, Slaï yavuze ko akunda kuririmbana no kubyina n’abitabiriye igitaramo. Kuri we ngo buzaba uburyo bwo kureba uko indirimbo ze zikunzwe mu Rwanda.

Ati " Ni ibyishimo kuri njye kuba ngiye kubasha kugeza ku banyarwanda indirimbo bamwe bazi n’izindi nshya. Nabwiwe n’inshuti zanjye ko hano indirimbo zanjye zakunzwe cyane kandi ndabyishimira. Iki gitaramo kizamfasha kureba uko indirimbo zanjye zagiye zakirwa mu Rwanda.

Njye nkunda gusangira ibyishimo n’ababa bitabiriye igitaramo. Nkunda kubyinana na ’public’ kuko nibyo nkunda kandi ndatekereza ko gusangira amarangamutima na public aricyo cy’ingenzi."

Avuga icyo asaba abanyarwanda mu gitaramo cyo kuwa Gatanu, Slai yagize ati " Ndabasaba ko bazirekura, nta kwitinya. Bazaze tubyine, turirimbe, bakome amashyi ...Njyewe ndahari."

Yakomeje avuga ko abizi ko Zouk ari umuziki uhuza abantu cyane ariko ahanini ukaba ukundwa n’abagore cyane.

Ati " Zouk ni umuziki uhuza abantu. Nishimira ko nanjye ngira uruhare rwo guhuza abantu binyuze mu njyana ya Zouk. Abagore benshi bakunda indirimbo za Zouk n’izanjye muri rusange."

Slaï yavuze kandi ko kuba aje mu Rwanda, uzamubera umwanya mwiza wo guhura n’abahanzi nyarwanda bakamenyana, bakaganira.

Tariki 22 Gashyantare 2019 nibwo Slaï azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Nicyo gitaramo cya mbere cya Kigali Junction kizaba kibaye mu mwaka wa 2019. Yverry ni undi muhanzi na we uzakiririmbamo.

Slaï yavutse tariki 10 Gashyantare 1973 muri Val-d’Oise mu gihugu cy’Ubufaransa.

Indirimbo ye yise ‘Flamme’ iri mu zamumenyekanishije cyane. Muri 2002 yasohoye Album yitiriye izina rye. Iyo Album yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yise ‘La dernière danse’. Nyuma yaho yakomeje gukora albums zinyuranye.

Izindi ndirimbo zakunzwe cyane harimo Ne rentre chez To ice soir, Ca ne te convient Pas, Une derriere chance, Autour de toi n’izindi zinyuranye.

Slaï aganira n’abanyamakuru

Manager wa Slaï bazanye mu Rwanda

Uwari uhagarariye Brussels Airlines bateye inkunga iki gitaramo

Rubega Remy ukuriye RG Consult itegura Kigali Jazz Junction

PHOTO: Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo