Seburikoko yagarutse ! Muri Gatoto naho bari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Nyuma y’uko abakunzi ba filime ya Seburikoko bari bamaze iminsi batabona ibice bishya byayo , kuri ubu bongeye gushyirwa igorora kuko bitangira kunyuzwaho guhera kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020.

Tariki 26 Werurwe 2020 nibwo Afrifame Pictures itegura ikanatunganya filime z’urukurikirane Seburikoko na City Maid yatangaje ko zari zibaye zihagaritswe gukinwa nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gusaba abantu mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Nyuma y’iminsi isaga 40, kuri ubu iyi filime yamaze gusubukurwa gukinwa ndetse ibice byayo bishya biratangira kunyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera kuri uyu wa mbere.

Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere saa moya z’ijoro no kuwa gatandatu Sita zuzuye z’amanywa (12H00).

Ibice bishya biratangira kunyuraho guhera kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo