Samputu na Iain Stewart bashyize hanze indirimbo yongerera icyizere abanyarwanda

Jean Paul Samputu ukomoka mu Rwanda na Iain Stewart wo muri Ecosse bashyize hanze indirimbo ’ Rwandan Dream’ yongerera icyizere Abanyarwanda cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ndirimbo ubusanzwe bari barayikoze muri 2015 ubwo bakoranaga Album banayitiriye.

Iain Stewart yatangarije Rwandamagazine.com ko uko yari yasohotse mbere hari ibyo batari banyuzwe nabyo, bemeranya na Samputu kongera kuyisubiramo, bayikorerwa na Producer Madebeats ndetse ngo bishimiye uko yayibakoreye.

Ati " Mbere yakozwe mu buryo navuga ko busa na huti huti ari nayo mpamvu uko yasohotse hari ibyo tutanyuzwe uko byakozwe, twemeranya na Samputu kuyisubiramo mu buryo bunoze."

Indirimbo ifite igisibobanuro cyihariye

Iain avuga ko na mbere ubwo bayikoraga, yakoze ku mitima ya benshi mu banyarwanda cyane cyane ababa muri Diaspora.

Ati " Benshi bagiye bambwira ko ari indirimbo yabakoze ku mitima, ikabibutsa urugendo rurerure banyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kubwanjye ariko ni indirimbo y’icyizere kandi ifite igisobanuro cyihariye."

" Ivuga uko u Rwanda rwavuye kure ariko hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho kandi rukazanagera kuri byinshi kurusho."

Iain avuga ko yamenyanye na Samputu bahuriye mu Bwongereza yagiye gutanga ubuhamya kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati " Namenye Jean Paul Samputu ubwo yazaga gutanga ubuhamya mu Bwongereza ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nahise mpura na Samputu nifuza kugira ibikorwa dufatanya dufatanya kwandika no gukora Album Rwanda Dream. Iyi ndirimbo igamije gukangurira u Rwanda n’Isi amahoro arambye. Twumva umuziki wacu hari icyo wafasha mu kubaka u Rwanda ngo rurusheho kubera rwiza abavuka ubu n’abazabakomokaho."

Iain yashakanye n’umunyarwandakazi, Umutesi Marie Jeanne ari na we umwigisha cyane ururimi rw’Ikinyarwanda. Iain na Umutesi bamaranye imyaka 6 barushinze.

Iain Stewart avuga ko afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri. Akunze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda. Uretse gukorana na Jean Paul Samputu , nyuma yanakoranye indirimbo ‘Love Again ‘ na Mani Martin.

REBA HANO AMASHUSHO YA RWANDAN DREAM

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo