Rutanga Eric yibarutse imfura

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rutanga Eric Akram yibarutse imfura ye. Yabyaye umukobwa. Umugore we yabyaye neza, barabishimira Imana.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018 nibwo Umunyana Shemsa, umugore wa Rutanga yibarutse. Yibarutse neza, abyarira mu bitaro bya Police y’igihugu ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Rutanga na Umunyana bamaze imyaka 3 bakundana ndetse babana nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Rutanga yavuze ko bashimira Imana , yo yabahaye imfura yabo kandi umugore we akabyara neza.

Ati " Kubyara ntibiba byoroshye. Turashimira Imana yaduhaye umwana w’umukobwa mwiza cyane. Umugore yabyaye neza."

Ku mugoroba wo ku wa Kane 15 Gashyantare 2018, nibwo Rutanga yakoze umugenzo usabwa na buri muntu wifuza kujya mu idini ya Islam, abayisilamu bita gutora Ashahadu, ahita ahinduka umuyisilamu.

Akimara kuba Umuyisilamu Rutanga Eric yavuze ko yifuza kwitwa “Akram” bisobanura umuntu ugwa neza "umugiraneza”. Guhera ubwo Rutanga yitwa Rutanga Eric Akram.

Icyo gihe yatangaje ko atahinduye idini kubera umukunzi we ahubwo ngo ni ku bushake bwe kubera ko no mu muryango we harimo abayisilamu na mushiki we akaba ari umuyisilamukazi.

Nyuma yo kwitwara neza muri Rayon Sports cyane cyane mu kwezi gushize, ku itariki 12 Kamena 2018, nibwo Rutanga Eric yegukanye igihembo cya MG Best Player Award cy’ukwezi kwa Gicurasi 2018 ahabwa n’ibihumbi ijana.

Umunyana Shemsa ni umwe mu bakunda kuza kumushyigikira ku mikino yose yakinnye

Mu minsi yashize ubwo Rutanga yatsindaga ibitego yakundaga kugaragaza ko umugore we yenda kubyara ashyira umupira mu nda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
Tanga Igitekerezo