Peter Okoye na Sauti Sol bishimiwe cyane mu gitaramo cya Mo Ibrahim - AMAFOTO

Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square ndetse na Sauti Sol yo muri Kenya ni bamwe mu bishimiwe cyane mu gitaramo cya Mo Ibrahim cyaraye kibereye muri Convention Centre mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018.

Hari mu gitaramo cyo gusoza inama yigaga ku miyoborere yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’ yateguwe na Mo Ibrahim Foundation yashinzwe n’umuherwe Mo Ibrahim wo muri Sudani.

Iyo nama yahurije hamwe abanyapolitike ndetse n’abashoramari baturutse muri Afurika, abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta n’indi miryango ikorera mu turere dutandukanye ku mugabane wa Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu kwigira hamwe ingingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika.

Uretse itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoy, iki gitaramo cyanaririmbwemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Riderman, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour we yasubitse ku munota wanyuma urugendo yagombaga gukorera i Kigali kuko nawe yari mu bagombaga kuririmba muri iki gitaramo. Yasubitse urugendo kubera urupfu rwa Habib Faye wahoze ari umucuranzi we.

Riderman niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo imwe, akurikirwa na Charly na Nina. Baririmbye indirimbo 3: Agatege", ’Owooma na Indoro.

The Ben niwe wakurikiyeho aririmba indirimbo ze nyinshi zamenyekanye ahereye kuri Roho Yanjye.

Sauti Sol niyo yakurikiyeho iririmba indirimbo zose zayo zakunzwe na benshi , abari muri icyo gitaramo nabo babafasha kuziririmba.

Peter Okoye wahoze muri P Square niwe wasoje , aririmba nyinshi mu ndirimbo z’itsinda yahozemo n’impanga ye, akabivangamo n’imbyino ziryoheye ijisho, bishimisha cyane abantu benshi bari bitabiriye icyo gitaramo.

Peter Okoye usigaye ukoresha izian ry’ubuhanzi rya Mr P yaririmbye indirimbo zirimo No one like you, No Easy , Beautiful Onyinye, Do Me, Alingo, Chop my Money n’izindi zirimo na Cool it down ye ku giti cye.

Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Peter Okoye yaje mu Rwanda aherekejwe n’abantu bane barimo ababyinnyi be babiri, ushinzwe kuvangavanga umuziki ndetse n’umujyanama we.

Lion Imanzi na Makeda nibo bayoboye iki gitaramo

Abafana bari benshi muri iki gitaramo

Phiona Mbabazi

Riderman

Charly na Nina

Sauti Sol yishimiwe cyane muri iki gitaramo

The Ben na we yaririmbye muri iki gitaramo

Itsinda ry’abanyeshuri barangije kwiga muzika ku Nyundo

Mo Ibrahim na we yitabiriye iki gitaramo

Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square na we yishimiwe cyane

PHOTO:PLAISIR Muzogeye/ Kigali Today

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo