P FLA yavuze birambuye icyo yigishijwe na gereza

Nyuma yo kuva muri gereza mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, umuraperi P Fla avuga ko gereza yamufashije kwiga byinshi ndetse ngo abonye umufasha yatangira ubukangurambaga bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

P Fla w’imyaka 33 yafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge. Yatangarije New Times ko gereza yamufashije gutekereza ku buzima bwe ndetse no kuri muzika ye.

Ati " Nafunzwe kuko nikoreraga ibintu bibi, ntawundi wabinkoreraga. Ndicuza kuba naratengushye inshuti zanjye n’umuryango.

Nafashe igihe kinini ntekereza ku mpamvu nari aho hantu (muri gereza) kandi impamvu yari uko nakoreshaga ibiyobyabwenge byica. Ubu ariko nemera ko ntari kuba narahindutse iyo ntamara uriya mwanya hariya. Ubu ndi umuntu wahindutse kandi ndibona nk’umunyamuziki ugana mu kindi cyerekezo."

Nk’umuhanzi wafunzwe inshuro 2 azira ikoresha ry’ibiyobyabwenge, P Fla avuga ko abonye inkunga ateganya gukora byinshi mu gukora ubukangurambaga mu gihugu hose bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bakamenya ububi bwabyo.

Ati " Nk’umuntu wigeze kugirwaho ingaruka z’ibiyobyabwenge, ndashaka gukoresha umuziki wanjye nigisha urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge. Igifungo mperuka guhabwa ntabwo ngifata nk’igihano ahubwo ngifata nk’imbabazi z’Imana. Ndakeka ko aricyo gihe ko urubyiruko rw’u Rwanda rumenya uko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwabo. Ubufasha bwose bwaba ubwa Guverinoma cyangwa undi muntu byamfasha kugera kuri izo nzozi."

Yunzemo ati " Ibiyobyabwenge byangije ubuzima bwanjye na muzika yanjye. Nakekaga ko gufata ibiyobyabwenge byari kumfasha kumurerwa neza ndetse nkumva ko bizamfasha kugera ku bintu byinshi nkaba umuraperi mwiza. Ariko uko nabitekerezaga siko byari bimeze , ntangira kwibaza impamvu ndi muri gereza. Iyo niyo mpamvu nshaka gukangurira urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge n’uko byari byangije ubuzima bwanjye hakabura gato."

Mu cyumweru kimwe, P Fla amaze kuririmba mu bitaramo 2 bikomeye. Yaririmbye mu gitaramo cya Riderman yise ’Uburyohe’ cyabaye kuri Noheli , aho Riderman yamurikaga Mixtape ye yise Filime. Ikindi yaririmbyemo ni East African Party cyanaririmbyemo Ali Kiba wo muri Tanzania na Sheebah wo muri Uganda.

P Fla avuga ko kuva yafungurwa atarajya muri Studio ariko ngo afite imigambi mishya kuri muzika ye.

Ati " Ubu singishaka gukora umuzika mu kavuyo. Ndashaka label izwi tuzafatanya, ku buryo uwanshaka wese yajya ahansanga mu gihe ashaka ko dukorana business nanjye. Umuziki udafite ’management’ ntabwo ariyo migambi mishya mfite.

Ndi kuvugana na labels zitandukanye, ndeba niba bazahuza nibyo nsaba, nimbona nyuzwe nibyo nabo basaba, nzasinya kontaro."

P Fla niwe wiyandikira indirimbo ze. Ubwo yari afunze avuga ko yahimbye indirimbo zishobora kujya kuri albums 2.

Ati " Ubusanzwe ninjye wiyandikira indirimbo zanjye. Ubwo nari muri gereza, nari mpuze ndi kwandika indirimbo nyinshi zishobora kujya kuri albums 2. Ndashaka gukoa umuziki buri cyiciro cyose cyakwibonamo ndetse bakaba bagura na CD."

Tariki 13 Ukuboza 2016 nibwo P Fla yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yakatiwe gufungwa umwaka, afungurwa tariki 8 Ukuboza 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo