Nkusi Arthur yarishimiwe cyane mu gitaramo yakoreye muri Kenya – AMAFOTO

Umunyarwenya Nkusi Arthur yakoreye muri Kenya igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagera ku bihumbi bitatu, arishimirwa cyane.

Nkusi Arthur ari muri Kenya aho yagiye kwitabira iserukiramuco ry’urwenya ryitwa ‘Laugh festival’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri. Itumirwamo abanyarwenya bakomeye bo mu bihugu bya Afurika.

Mu Rwanda Nkusi Arthur niwe watumiwemo. Abandi bazwi bazayitabira harimo nka Salvador na Cotilda bo muri Uganda, MC Pili Pili bo muri Tanzania, Basket Mouth wo muri Nigeria n’abandi banyuranye. Ni igitaramo cyitabirwa n’abasaga ibihumbi birindwi. Iraba kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2017.

Nkusi Arthur yageze muri Kenya hakiri kare ngo abanze yitegure. Ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 nibwo yageze i Nairobi muri Kenya. Byahuriranye n’uko Abanyarwanda baba muri Kenya bakoze umunsi mukuru ngarukamwaka bakora ngo basangire iminsi mikuru, banahige imihigo y’umwaka ukurikiraho.

Batumiye Nkusi Arthur ngo abataramire mu gitaramo cyarimo abasaga ibihumbi bitatu. Nkusi Arthur yasekeje abari aho cyane ku buryo buri wese yashakaga kumukoraho no kwifotozanya na we.

Nkusi Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda wavutse tariki 22 Mutarama 1990. Uretse ibitaramo binyuranye yitabira hanze y’u Rwanda, yahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa ku nshuro ya 9.

Nkusi Arthur yarishimiwe cyane

Abantu bashakaga kumukoraho ari benshi

Kuri uyu wa mbere aritabira ’Laugh Festival 2’

Ari kugenda akora ibiganiro binyuranye kuri Televiziyo zo muri Kenya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo