Nicole (Maman Beni) ukina muri City Maid yasezeranye mu mategeko - AMAFOTO

Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) yasezeranye mu mategko na Sebera Eric bamaze igihe bakundana uruzira imbereka.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Indi mihango y’ubukwe itaganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 aho hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho ku Cyumweru basezerane imbere y’Imana.

Nicole Ruburika Uwineza ni umwe mu bakinnyi b’imena bakina muri filime y’uruhererekane ’City Maid’ ica kuri televiziyo y’u Rwanda. Uyu mukobwa yamenyekanye muri iyi filime nka Mama Beni.

Eric Sebera bagiye kurushinga we yatangiye kumenyekana ubwo yakundanaga na Saphine Kirenga na we ukina Filime akaba azwi muri Filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Kantengwa ari mushiki wa Kadogo. Ubwo urukundo rwabo rwarangiraga nibwo Eric Sebera yatangiye gukundana na Nicole. Iby’urukundo rwa Eric na Nicole byatangiye kumenyekana muri Mata uyu mwaka ariko bivugwa ko bari bamaze igihe kinini bakundana.

Ni umunsi ukomeye ku buzima bwabo

Nyuma yo gusezerana kubana uko amategeko abiteganya, bahoberanye biratinda

Imbere y’amategeko ni umugabo n’umugore

PHOTO: Twagirayezu David/Zoom Innovation

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • DEBEST

    Ese burya Mama Benie yarakiri umukobwa disi.
    Mwifurije imyiteguro y’ubukwe myiza

    - 28/12/2018 - 10:07
  • Debola

    Congratulation Mushuti wanjye

    - 29/12/2018 - 15:40
Tanga Igitekerezo