Natty Dread yateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley

Abarasta batandukanye bo ku isi n’abo mu Rwanda by’umwihariko bakomeje kwitegura kwibuka Bob Marley umaze imyaka 37 atabarutse.

Buri wa 11 Gicurasi 2018 , Abarasta ku isi yose bakora ibitarmo binyuranye byo kwibuka umunsi Bob Marley yatabarutseho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 muri Ambassador’s Park hateguwe igitaramo cyo kwibuka Bob Marley ku buryo bw’umwihariko cyateguwe na Natty Dread cyiswe ’Bob Marley Remembering Day’.

Nesta, umuhungu wa Natty Dread, 2T Reggaeman na Ajoba Love nabo bazafatanya na Natty Dread muri iki gitaramo.

Mitali Rapphael uzwi ku izina rya Natty Dread wateguye iki gitaramo , ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi aririmba injyana ya Reggae. Yatangiye kuririmba iyi njyana mu myaka ya 1987. Ni umwe kandi mu bagize amahirwe yo kumenyana n’umuhanzi Bob Marley mbere y’uko yitaba Imana . Natty Dread yamenyanye na Bob Marley muri 1979 na 1980, umwaka umwe mbere yuko uyu muhanzi wakoze amateka mu njyana ya Reggae atabaruka ku itariki 11 Gicurasi 1981.

Natty Dread azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe hobe , abiwacu muraho’ yaririmbye muri 2002 ndetse ikaza gukundwa n’abatari bake.

2T na we uzaririmba muri iki gitaramo cyo kwibuka Bob Marley amaze kugira indirimbo 8 ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Peace and love. Iyo yise ‘Smile’ na ‘Ntakirutimana’ ni zimwe muzo amaze gukorera amashusho.

Bob Marley uzaba wibukwa ni umuhanzi w;icyamamare wamenyekanye ku isi yose, bitewe n’ubutumwa bufasha abakurikirana ibihangano bye yatangaga mu njyana ya Reggae ikunzwe n’abatari bacye mu bice bitandukanye by’isi.

Amazina ye bwite yitwa Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamayika. Yatabarutse ku ya 11 Gicurasi 1981 mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ambassador’s Park izaberamo iki gitaramo iherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Isanzwe iberamo ibikorwa by’imyidagaduro byinshi binyuranye.

Bob Marley umaze imyaka 37 atabarutse ariko akaba akiri mu mitima ya benshi

Natty Dread wateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley bamenyanye mbere y’umwaka umwe mbere y’uko atabaruka

Umuhanzi 2T Reggaeman

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo