MU MAFOTO:Umusifuzi Harindintwari Jonathan yarushinze na Hyacinthe bari bamaze igihe bakundana

Harindintwari Jonathan umusifuzi w’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) yarushinze na Rutayisire Hyacintha, umukobwa bamaranye imyaka itandatu bakundana.

Ubukwe bwabo bwabaye ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Murenge wa Rugarika, akagari ka Kigese, umudugudu wa Rugarama iwabo wa Rutayisire. Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakiriwe kuri Chris Hotel ku Ruyenzi.

Iyo ubajije Harindintwari icyatumye ahitamo Rutayisire ngo amubere umugore bazabana akaramata, agusubiza ko ari byinshi ariko iby’ingenzi ngo ni 2. Ati Namuhisemo kubera impamvu nyinshi gusa iz’ingenzi ni ebyiri; ni umukobwa wihangana cyane ndetse uzi kunyurwa. Ikindi ni umukobwa ukunda abantu kandi usabana, uzi kubaho mu buzima bwose..."

Harindintwari yazamutse mu kazi ko gusifura icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro mu cyiciro cya kabiri.

Yatangiye gusifura byemewe na FERWAFA muri 2015. Yasifuye umwaka umwe muri Shampiyona y’abagore, asifura imyaka 2 mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’abagabo w’abagabo. Uyu mwaka nibwo yazamuwe mu cyiciro cya mbere, Azam Rwanda Premier League.

Murumuna wa Hyacinte amarira yari yose

Barushinze nyuma y’igihe bakundana

Berekanye uko bazajya basangira byose

Ababyeyi ba Jonathan bashimye umugeni

Ababyeyi ba Hyacinthe bakira impano y’umukwe

Umunsi nkuyu uba ari uw’ibyishimo biba biri ku mutima, bikanasesekara ku munwa

Bamwe mu basifuzi bari batashye ubukwe bwa Jonathan

Rutayisire Hyacinthe mu byishimo ku munsi we w’ubukwe

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Nshuti

    Uyu mugore ni mwiza pe Imana imfashe abe ari na mwiza ku mutima azarwubaka rukomere.Jonathan uzamubere umugabo muri byose Imana yakuremeye umugore mwiza mbegggaaaa weeee ni ubwambere mbonye umugore mwiza inyuma ya Mama wambyaye kabisa Imanaa ibafashe murwubake ku Mana.

    - 28/05/2019 - 20:26
  • Nshuti

    Uyu mugore ni mwiza pe Imana imfashe abe ari na mwiza ku mutima azarwubaka rukomere.Jonathan uzamubere umugabo muri byose Imana yakuremeye umugore mwiza mbegggaaaa weeee ni ubwambere mbonye umugore mwiza inyuma ya Mama wambyaye kabisa Imanaa ibafashe murwubake ku Mana.

    - 28/05/2019 - 20:27
Tanga Igitekerezo