Miss Rwanda 2019: 5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru bamenyekanye - AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo hatangiye urugendo rwo gutoranya abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. 5 bazaserukira Intara y’Amajyaruguru bamaze kumenyekana.

Ni ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Musanze kuri La Palme Hotel ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Abakobwa bitabiriye iri jonjora ry’ibanze babanje kwandikwa ndetse hanasuzumwa ko bujuje ibisabwa.

Umukobwa wemererwa kwiyandikisha mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2019 asabwa kuba afite icyangombwa cy’uko ari Umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport), ari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko, akoresha Ikinyarwanda neza ndetse n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, afite uburebure butari munsi ya metero1.70 , afite Body Mass Index (BMI) ya 18.5 - 24.9.

Ikindi ni ukuba atarigeze abyara, yiteguye kumara umwaka umwe mu Rwanda mu gihe yaba atowe, yiteguye kudashyingirwa mu gihe agifite ikamba, yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose n’aho akenewe hose ndetse by’umwihariko no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda yose.

Abakobwa 32 nibo bari biyandikishije guhatana muri iri jonjora rya mbere ariko 15 nibo bari bujuje ibisabwa.

Abari bujuje ibisabwa n’irushanwa, ni Mujyambere Linda, Wibabara Eunice, Munezero Adeline, Umutoni Gisele, Umutesi Nadege, Ishimwe Bella, Gasana Isimbi Sandra, Keza Yusla, Teta Mugabo Ange Nicole, Kabahenda Ricca Michelle, Sano Cynthia, Umutoniwase Charlene, Gaju Anita, Mukunzi Natasha na Umugwaneza Henriette.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Uwase Marie France ufite ubunararibonye muri iki gikorwa ndetse n’umunyamakuru wa RBA, Iradukunda Michele.

Ibibazo rusange by’akanama nkemurampaka, byibandaga ku muco, ubumenyi rusange ndetse n’icyo ba Nyampinga bashobora gukora baramutse bambitswe ikamba.

Ubwiza bw’umukobwa bwari bufite amanota 30%, Ubuhanga mu gusubiza bufite amanota 40%, no kwiyerekana bifite 30%.

Nyuma yo kubazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka no kwiyerekana, 5 bakomeje ni :

 Teta Mugabo Ange Nicole (No.2)
- Gaju Anitha (No.4)
- Munezero Adeline (No.6)
- Ishimwe Bella (No.9)
- Kabahenda Ricca Michaella (No.10)

Ijonjora rikurikiyeho riteganyijwe tariki 16 Ukuboza 2018 i Rubavu mu Burengerazuba bibere kuri Inzozi Hotel. Tariki 22 Ukuboza 2018 ni i Huye mu Ntara y’Amajyepfo bizabere muri Hotel Credo. Tariki 23 Ukuboza ni mu Ntara y’Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.

Tariki 29 Ukuboza 2019 nibwo iri jonjora rizabera i Kigali kuri Hill Top Hotel.

Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe tariki 26 Mutarama 2019 asimbure Iradukunda Liliane usanganywe iri kamba.

Abari bagize akanama nkemurampaka :

Uwase Marie France

Iradukunda Michelle

Mutesi Jolie

5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo